Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Kanama 2025 itangirira mu Murenge wa Mushikiri ahakemuwe ibibazo 20 by'abaturage. Muri iyi gahunda buri Murenge wagenewe iminsi ibiri, aho abayobozi bose bazajya bamanuka bafatanye mu gukemura ibibazo byose ndetse banaganirize abaturage bamenye ibikorwa bakeneye kugira ngo ako gace gatere imbere.
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda ari uburyo bwabo bari gukoresha mu kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo bamwe baba bafite.
Ati ''Muri iyi gahunda ahantu hari ibibazo hose, yaba ibibazo byo mu miryango, ibirebana na serivisi byose turi kubiganiraho tukabishakira ibisubizo kuko turashaka ko byose bikemurwa. Ibidakemuwe turahava tubihaye umurongo byakemurwamo.''
Meya Rangira yakomeje avuga ko bari kuganiriza abaturage bakanamenya ibijyanye n'iterambere bifuza,imibereho yabo n'ibindi byose. Yavuze ko kandi bari gufata umwanya bakaganiriza imiryango iri ku rutonde rw'abaturage bakennye n'uburyo bagira uruhare mu kwikura mu bukene.
Uyu muyobozi yavuze ko iyi gahunda itandukanye n'uburyo bajyaga bakoresha mu kwifashisha inteko z'abaturage mu gukemura ibibazo ahubwo ko ari gahunda bishyiriyeho muri aka Karere, izajya iba buri mwaka. Abayobozi bagasanga abaturage aho batuye hagamijwe kubakemurira ibibazo.
Uwihirwe Marie Claire yavuze ko byabanejeje kubona abayobozi bose bamanuka bakaza kubatega amatwi no kubakemurira ibibazo bidasabye ko babasanga mu biro.
Yagize ati ''Baje bareba uko umuturage abayeho, twabaganirije natwe turisanzura. Icyo nabwira ubuyobozi bwacu ni uko iyi gahunda yakomeza tukababwira imbogamizi tugira bakaba bazidufashamo no kuzikemura.''
Ntakirutimana Eugene we yashimiye ubuyobozi bwabegereye bukanabakemurira ibibazo bikomeye bari bamaranye igihe, yavuze ko nubwo hari ibitakemuwe byahawe umurongo ku buryo bizeye ko nabyo bizakemuka.
Kugeza ubu Akarere ka Kirehe gafite abaturage bari mu bukene 24 532.Muri iyi gahunda ya shyashyanira umuturage, abayobozi bari kuganiriza aba baturage bakennye bakarebera hamwe amahirwe babona yabafasha mu kwikura mu bukene babigizemo uruhare.

