Ni ikibazo cyamenyekanye tariki 12 Kanama 2025, ubwo Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yari yasuye Akagari ka Murya, Umurenge wa Nzahaha ari naho iryo shuri riherereye.
Ubwo hari hagezweho umwanya wo kwakira ibibazo by'abaturage umwe mu baturage yavuze ko nk'ababyeyi bafite ikibazo cy'uko Umuyobozi w'Ishuri rya Ruhoko, Muhirwa Jean de Dieu asaba ababyeyi icyangombwa kivuye ku murenge kugira ngo yandike umunyeshuri mushya.
Ni ikirego Muhirwa yemeye atazuyaje, avuga ko yatanze itangazo rivuga ko ikigo cyatangiye kwandika abanyeshuri bashya bifuza kuhiga mu mwaka w'amashuri 2025-2026, bari hagati y'imyaka 4 n'imyaka 5 baza ari benshi cyane kandi asanganywe ikibazo cy'ubucucike mu mashuri.
Ati 'Maze kwandika abana 212 nashatse amakuru menya ko ibigo duturanye birimo Nyagahanga na Rwinzuki nta kibazo cy'ubucucike bifite. Mu kwikingira ikibaba ntangira gusaba ababyeyi ko ukeneye ko nandika umwana we azana icyemezo kivuye ku Murenge kimpa uburenganzira bwo kwandika umwana we'.
Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Nzahaha, Imani Jotham yavuze ko impamvu ababyeyi benshi bajyana abana babo kuri GS Ruhoko kandi ibigo bituranye nayo bifite abanyeshuri bake ari uko kuri GS Ruhoko bigisha neza kurusha amashuri baturanye.
Ati 'Icyo umuyobozi w'ishuri atasobanuye neza, ni uko mu myaka ibiri ishize iki kigo cyahawe kwigisha abanyeshuri muri gahunda y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 (9YBE) ariko nticyubakirwe ibyumba bishya'.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yashimiye ishuri rya GS Ruhoko ko rikora neza kurusha ayo bituranye asaba Umuyobozi wa GS Ruhoko gukomeza kwandika abanyeshuri.
Ati "Uyu muyobozi w'ishuri icyo twamusabye ni ugukomeza kwandika abana bose bageze igihe cyo kujya ku ishuri, hanyuma nitumara kubona umubare w'abana bose, tuzafatanya kureba andi mashuri ari hafi abana bayaturariye bashobora kujya kwigaho ariko nitubona umubare ukomeje kwiyongera, muri uyu mwaka w'ingengo y'imari hari ibyumba bike byateganyijwe kubakwa tuzabashyira mu bihutirwa kugira ngo twongere umubare w'ibyumba by'amashuri".
Umwaka w'amashuri 2024/2025 warangiye mu Karere ka Rusizi habarurwa ibigo 175 byigaho abanyeshuri barenga ibihumbi 164, barimo ibihumbi 24 biga mu mashuri y'inshuke.
Ishuri rya GS Ruhoko ryigaho abanyeshuri 1213 bigira mu byumba 19, bivuze ko mpuzandengo icyumba cy'ishuri kigiramo abanyeshuri 63 mu gihe batakagombye kurenga 45.
