Prof Omar Munyaneza wayoboraga WASAC Group yasabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Prof. Omar Munyaneza yatawe muri yombi ku wa 7 Kanama 2025.

Urubanza ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo rwabaye kuri uyu wa 27 Kanama 2025 mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, aho Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kwakira ikirego, rugategeka ko hari impamvu zikomeye zituma Prof. Munyaneza akekwaho ibyaha.

Bwagaragaje ko bumukurikiranyeho ibyaha bibiri ari byo gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha igitinyiro.

Mu bigize icyaha Ubushinjacyaha bugaragaza ni uko Prof Munyaneza yagize uruhare mu guha akazi abanyeshuri 22 bari barangije muri Ines Ruhengeri na Kaminuza y'u Rwanda kandi batakoze ibizamini by'akazi.

Bwagaragaje ko hari abakozi yahatiye kujya mu zabukuru kandi bo bari bacyiyumvamo imbaraga zo gukora kandi n'imyaka yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru iteganywa n'itegeko ngo yari itaragera.

Hari kandi kuba ngo yarahaye akazi uwitwa Mungwakuzwe Dieudonne amugira 'Executif assistant' we na Mujyambere Uwimbabazi Rosine wagizwe 'Messenger' kandi uwo mwanya utari uteganyijwe ku miterere y'ikigo.

Bwanavuze ko kandi uwo Mungwakuzwe yari amaze amezi 11 ahemberwa umwanya utari uwe, aho buvuga ko amafaranga yagombaga kuba yarahembwe harenzeho arenga miliyoni 20 Frw.

Mu bindi Ubushinjacyaha bwagaragaje ko harimo kuba yarashatse abantu bo hanze ya WASAC Group mu gukoresha ibizamini by'akazi mu buryo bunyuranyije n'amategeko biganjemo abarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, hakaba na bimwe mu bibazo yiteguriraga ku giti cye.

Bugaragaza ko mu ibazwa rye, Prof. Omar Munyaneza yiyemereye ko yazanye abantu bavuye hanze ya WASAC barimo abavandimwe be, inshuti ze kandi binyuranye n'ibiteganywa ko abakozi ba WASAC ari bo batanga ibizamini cyangwa abandi bapiganwe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bufite uburyo bugaragaza ko Omar Munyaneza yahamagaraga abo bakozi abasaba kujya mu kiruhuko cy'izabukuru kandi bari batarageza imyaka 65 iteganywa n'itegeko.

Bunavuga ko hari abo yahamagaraga akababwira ko nibaramuka badasezeye ngo bashobora kuzirukanwa ngo kuko ikigo cyari mu mavugurura.

Abahagarariye Ubushinjacyaha basabye ko yafungwa iminsi 30 y'agateganyo kuko ari bwo buryo bwiza bwo gukomeza iperereza ataribangamiye cyangwa se akaba yakotsa igitutu abatangabuhamya bakaba bahindura imvugo.

Prof. Omar Munyaneza we yavuze ko yinjiye muri WASAC asanga harimo ikintu cya Head hunting aho umuyobozi ashobora gufasha mu gushaka umukozi mu gihe abona yujuje ibisabwa bityo ko na we ari cyo yakoresheje ubwo uwitwa Mungwakuzwe yajyaga guhabwa akazi kandi ko habayeho gukora ibizamini abahawe akazi bakanabitsinda.

Ku bijyanye n'abanyeshuri bo muri Kaminuza bahawe akazi, Prof. Omar Munyaneza, yagaragaje ko WASAC isanganywe gahunda yo guteza imbere abanyeshuri bitwaye neza muri za Kaminuza 'Young Performer Graduates'.

Yanavuze ko hagiye habaho inama zemeza ko abo banyeshuri bahabwa akazi, abanyeshuri bakiriwe bahawe amasezerano y'akazi kandi kubatoranya ngo ntabwo byakozwe n'abo muri WASAC ahubwo urutonde rwatangwaga na Kaminuza.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ababona akazi muri WASAC bagomba kugapiganira bityo ibivugwa na Prof. Omar Munyaneza bitahabwa ishingiro.

Prof Omar Munyaneza yanavuze ko ku bijyanye no gutegeka abakozi kujya mu kirihuko cy'izabukuru, ntaho ahuririye nabyo ngo kuko ibyo bitegurirwa mu ishami rishinzwe abakozi atari we biri mu biganza nubwo Ubushinjacyaha bugaragaza ko yabibahatiraga.

Yabwiye Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge ko rwamurekura by'agateganyo agakurikiranwa ari hanze kuko nta mpamvu zikomeye abona zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

Yagaragaje ko yatanze n'ingwate bityo ko mu gihe urukiko rwabibona ukundi rwagira ibyo rumutegeka kubahirizwa ariko agakurikiranwa adafunzwe.

Yabwiye urukiko ko adashobora kotsa igitutu abatangabuhamya, bityo ko yataha akazaburanishwa mu mizi adafunzwe.

Prof Omar Munyaneza wayoboraga WASAC Group yasabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-omar-munyaneza-wayoboraga-wasac-group-yasabiwe-gufungwa-iminsi-30-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)