Byagarutsweho kuri uyu wa 27 Kanama 2025, muri gahunda yahuje Abayobozi batandukanye b'Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n'akarengane mu bihugu birimo Ghana, Madagascar, Zimbabwe, Zambia na Uganda bari mu Rwanda mu rwego rwo kurwigiraho ibyiza rwagezeho.
Urugendoshuri rwakozwe, rwabaye mu rwego rwo kwerekana uko TI-Rwanda ifatanya n'inzego za Leta mu kurwanya ruswa igaragara cyane muri serivisi zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima n'ubutaka ngo n'ibindi bihugu bigire isomo bikuramo ryabifasha kurandura ruswa.
Mu Rwanda urugendo rwo kurwanya ruswa rurakomeje aho mu 2024, abaturage bakoreweho ubushakashatsi na TI Rwanda, abasabwe ruswa bagiye gusaba serivisi bari 15,90%, mu gihe abavuze ko basabye kuyitanga ari 2,60%.
Ibi bivuze ko abahuye na ruswa mu gihe basaba serivisi ari 18,50%, bavuye kuri 22% mu 2023, naho abagera kuri 81,50% bavuze ko batigeze basabwa ruswa cyangwa ngo basabe kuyitanga.
Umushakashatsi muri TI-Rwanda, Bruce Gashema, yatangaje ko iyi gahunda ya 'chapter-to-chapter exchange' bahisemo kuyikorera mu Rwanda kuko ruri mu bihugu bitaga uburenganzira ku baturage mu gusobanuza ibibakorerwa.
Yagize ati 'Twaberetse uburyo abaturage bakorana n'abayobozi ndetse bakabaza serivisi zitagenda neza kuko usanga mu bindi bihugu nta buryo umuturage yabaza serivisi zitakozwe.'
Ibyagarutsweho n'abayobozi benshi ni uburyo u Rwanda rwabashije kubarura ubutaka bwose mu gihugu, ibigabanya ibyago byo kuba ubutaka bwagurishwa inshuro irenze imwe.
Umuyobozi wa Transparency International muri Madagascar, Mialisoa Randriamampianina, yagize ati 'Igihugu cyanyu gifite imikorere myiza ugereranyije n'icyacu kuko usanga abaturage bagira uburenganzira ku butaka, ikindi hakaba hatangwa serivisi nziza mu mashuri no mu buvuzi.'
Umuhuzabikorwa w'Umushinga ugamije gufasha abantu mu bijyanye n'amategeko n'inama kubahuye n'ikibazo cya ruswa(ALAC), Annie Rose Healion, yakomeje ashimangira ko ibindi bihugu bikwiye kwiga uburyo bikwiye gukorana n'abaturage mu kurwanya ruswa mu gutanga serivisi.
Iri huriro ribaye ku nshuro ya gatatu, aho ubwa mbere ryabereye muri Ghana, ku nshuro ya kabiri ribera muri Madagascar, ubu u Rwanda rukaba rwara nk'igihugu cyabashije guhangana na ruswa cyane.
Mu 2024, Umuryango Mpuzamahanga wo Kurwanya ruswa n'Akarengane wagaragaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 49 ruvuye ku wa 54 rwariho mu 2022, bishimangira intambwe ikomeje guterwa mu guhashya ruswa.











Amafoto: Tuyizere Yvan