Ibi birori by'abakunzi b'imbwa bigiye kuba nshuro ya mbere mu Rwanda byiswe 'Dog Fest Kigali', bizaba ku wa 14 Nzeri 2025 mu Mujyi wa Kigali kuri Amashyo Grounds, Kimironko.
Muri Dog Fest Kigali azaba ari umwanya wo kwerekana imbwa zifite imyambarire idasanzwe Gukurikirana imyiyereko y'imyitozo n'ubuhanga bw'imbwa, Kuganira n'abahanga mu buzima bw'amatungo (abavuzi, abatoza, n'abacuruzi b'ibikoresho n'ibiryo), kuryoherwa n'umuziki, amafunguro, n'ibinyobwa no gushima abafite imbwa zifite imyitwarire n'imyitozo myiza.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Nishimwe Naomie yavuze ko imbwa igomba kuzaba ihabaye muri ibi birori bigiye kuba nshuro ya mbere.
Ati "Ntuzacikwe na Dog Fest Kigali uyu mwaka kubera ko njye n'imbwa yanjye Kai tuzaba duhari."
Kayumba Darina nawe wanyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda, yatangaje ko azitabira iri serukiramuco asaba n'inshuti ze kutazacikanwa.