Prof Olu Akinkudge ni impuguke mu bijyanye n'ubukungu, ubifitiye Impamyabumenyi y'Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Ibadan yo muri Nigeria.
Mu bushakashatsi yakoze harimo ubwerekana uburyo inzego zitandukanye z'ubukungu zuzuzanya ndetse n'ibyago zigenda zitezanya.
Ubu bukoreshwa muri Nigeria mu kugena agaciro k'ibintu, imisoro n'ibindi.
Prof Akinkuge yayoboye za kaminuza zitandukanye zo mu bihugu nka Nigeria, Afurika y'Epfo, Zambia, Eswatini, Botswana, Namibia, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, no mu Bwongereza.
Si mu burezi gusa yakoze kuko yagiye ahabwa n'inshingano zitandukaye nko kuba umujyanama w'ibigo bitandukanye birimo Ishami rya Loni ryita ku Iterambere (UNDP), Banki ya Afurika itsura Amajyambere(AfDB), ndetse n'Umuryango wa Commonwealth.
Muri UoK uyu muyobozi azafasha iyi kaminuza mu gukomeza umubano wayo na kaminuza mpuzamahanga mu kongerera ubushobozi abanyeshuri n'abarimu
Bizakorwa binyuze mu kwiga kuri izo kaminuza no kubona amahugurwa aziturutseho, hagamijwe kugira iyi kaminuza imwe mu zikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Yitezweho gushyiraho gahunda zitandukanye zirimo izo kongerera ubushobozi kaminuza mu bijyanye n'imyigishirize, guteza imbere ubukungu ndetse no guha amahirwe abanyeshuri benshi yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.
Kaminuza ya Kigali isanzwe ifite intego ihura n'iy'igihugu yo kugira u Rwanda igicumbi cy'ubumenyi, Prof. Akinkugbe akaba aje gufasha iyi kaminuza mu rugendo rwo kugera kuri iyi ntego.
Kaminuza ya Kigali yatangiye mu 2013 ifite abanyeshuri 35 ariko ubu yakuze ku buryo ifite abanyeshuri barenga 8000 biga mu mashami atandukanye arimo irya Kigali n'irya Musanze.
