Byatangajwe ubwo abarenga 40 bari mu cyiciro cya mbere muri igi gahunda bashyikirizwaga impamyabushobozi nyuma yo kumara amezi atandatu bahabwa amasomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BK Foundation, Pascal Nkurunziza, yabasabye kutirara ahubwo bagakoresha ubumenyi bahawe biteza imbere ndetse bakagirira igihugu akamaro.
Umuyobozi wa BK Foundation yavuze ko abana barangije kwiga hari igihe birara bakanga imirimo ngo iraciciritse kandi iyo bashaka ntayihari ugasanga bikomeje gukurura ubushomeri kandi bashoboye.
Yagize ati 'Dushaka kubona abana bishyuriwe na BK Foundation biteza imbere bakaba abantu bahindura n'umuzima bw'abandi, kuko aba ni abana baba baragize amahirwe macye yo kudakomeza amashuri asanzwe kubera ibibazo bitandukanye ariko tukongera tukabaha amahirwe yo kuzagira icyo bimarira mu buzima.'
Nkurunziza kandi yasobanuye ko gufasha aba bana biri mu mushinga mugari wa BK Foundation wo guteza imbere uburezi mu bana batagize amahirwe yo gukomeza amasomo, bagahabwa amahirwe yo kwiga imyuga mu mezi atandatu bishyurirwa na BK Foundation.
Yavuze ko buri mwaka hatoranywa abana 200 bateganyirizwa ingengo y'imari ya miliyoni 42 Frw izabafasha kubona amasomo.
Aba 40 basoje ni icyiciro cya mbere muri 200 batoranyijwe binyuze mu mushinga w'Umuryango Nyafurika ukora ivugabutumwa ukorera mu Rwanda (African Evangelistic Enterprise, AEE) mu mushinga wayo wa Igire Ubaka Ejo.
Uyu muryango kandi wahaye aba banyeshuri ibikoresho byo kwifashisha gushyira mu bikorwa ibyo bize bifite agaciro k'arenga miliyoni 15 Frw.
Inema Vanessa mu bishyuriwe binyuze muri ubwo buryo yavuze ko mbere yo kwiga iyi myuga ubuzima bwari bumugoye cyane ko ari imfubyi ndetse akaba afite n'ubumuga.
Icyakora agaragaza ko ubu afite ibyiringiro by'ejo hazaza kuko yabonye n'igikoresho kizamifasha kugera ku nzozi zo gushinga atelier ye.
Yagize ati 'Nkimara kwiga nahise nshaka akazi nishyiramo ko ngiye gukora cyane nkagura imashini yanjye nkarekera gukorera abandi. None ubwo imashini nyibonye ngiye kurekera gukorera abandi nikorere, kugira ngo nzagere aho nshinga atelier yanjye nanjye njye ku isoko ry'umurimo nk'abandi.'
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu mushinga wa Igire Ubaka Ejo, Albert Mabasi, yavuze ko ubusanzwe iyo umuntu yumvise Banki ya Kigali atekereza serivisi z'imari gusa gufasha aba bana bigiye guhindura imyumvire ya benshi bakamenya ko ari ikigo cyita no ku bana batagize amahirwe yo kwiga ngo barangize nk'abandi.
Yagize ati 'Kubona ikigo nk'iki kirenga ku kureba inyungu zacyo ahubwo kigatangira no kwita ku mibereho y'abantu, kigakorana n'umuryango nyarwanda mu kuzamura imibereho y'abantu, ni ikintu gikomeye cyane, ndetse twifuza ko ubu bufatanye bwakomeza.'
Aba bana barangije ni abo mu Karere ka Kayonza, basoje amasomo ajyanye gusudira, gukanika imodoka, kudoda, guteka, gukora inkweto n'ibindi bikoze mu mpu, gukora imisatsi n'inzara, kubaka n'ibindi.



