Ibanga ryafashije abanyeshuri ba Winners Mount Academy gutsinda 100% mu bizamini bya Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amanota y'ibizamini bya Leta yatangajwe ku wa 19 Kanama 2025, Minisiteri y'Uburezi itangaza ko ibigo byigenga byatsindishize neza ku kigero cya 99%.

Umuyobozi w'Ishuri rya Winners Mount Academy, Muhizi Elie, yagaragaje ko bishimira kuba abanyeshuri babo bakoze ibizamini bya Leta baratsinze neza ku kigero cya 100%.

Muri bo 80% bahawe ibigo bya Leta bigamo barara mu gihe abandi bahawe ibyo kwigamo bataha.

Ati 'Batsinze 100/100, ibanga dukoresha ni ukugirira abana icyizere no gukora cyane. 80% bahawe ibigo biga bararamo.'

Yagaragaje ko iri ishuri rifite umwihariko unashingiye ku cyizere rikomeje kugirirwa n'ubunyamwuga mu myigishirize yayo bituma umubare w'abarigana ugenda wiyongera.

Yagaragaje ko umwihariko wabo ushingiye ku kuzamura indimi zose zikamenyekana neza mu bana, gufasha abafite intege nke mu myigire kugira ngo bajyane n'abandi no kuba bakorana na Leta y'u Budage mu kubona abarimu hagamijwe guteza imbere indimi no kuba abana bakwigirira icyizere.

Yagaragaje kandi ko iri shuri rishyira imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga no gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi kuri ryo kandi ko kuri ubu hagiye gushyirwaho icyumba kizajya cyifashishwa mu bushakashatsi ku banyeshuri n'abarimu.

Ati 'Ikoranabuhanga, mu gihe gito tuzaba dufite icyumba cy'ikoranabuhanga (ICT room) kigomba gufasha abanyeshuri n'abarimu mu kwiga no gukora ubushakashatsi.'

Mu bindi bifasha abana harimo ibikorwa bya nyuma y'amasomo bibafasha ku ruhuka no gusabana birimo imikino itandukanye nk'umupira w'amaguru, Volleyball, imikino njyarugamba n'imbyino gakondo.

Winners Mount Academy yashinzwe mu 2018, itangirana abanyeshuri 20, ariko kubera icyizere yakomeje kugirirwa n'ubunyamwuga mu myigishirize yayo, umubare w'abanyeshuri wagiye wiyongera.

Kuva mu 2020 kugeza 2022, abanyeshuri bariyongereye bagera ku bari hagati ya 300 na 400, abakozi bayo bagera hagati ya 20-25.

Muri 2022-2024 abakozi na bo bariyongereye bagera kuri 30, na ho mu 2025, abanyeshuri banyuze mu maboko y'iki kigo, bamaze kugera kuri 700.

Ubwo hizihizwaga imyaka irindwi iki kigo kimaze, Muhizi yagaragaje ko gifite intego zikomeye mu myaka itanu iri imbere, aho giteganya kugeza ku kwakira abanyeshuri 2000 no gutanga imirimo ku bakozi barenga 500.

Umuyobozi w'Ishuri rya Winners Mount Academy, Muhizi Elie, yagaragaje ko bishimira kuba abanyeshuri babo bakoze ibizamini bya Leta baratsinze neza ku kigero cya 100%
Bamwe mu banyeshuri biga muri Winners Mount Academy



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibanga-ryafashije-abanyeshuri-ba-winners-mount-academy-gutsinda-100-mu-bizamini

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)