Ni ingingo yagarutseho ku wa 13 Kanama 2025 ubwo yari mu Karere ka Muhanga mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Bwahuje abasaga 1500 bakorera mu bice bitandukanye bigize aka karere.
Hibanzwe ku kwibutsa abakora uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto; imyitwarire ikwiye kubaranga mu kazi kabo ka buri munsi mu rwego rwo kugahesha agaciro; bakoresha neza umuhanda, bagira isuku, ikinyabupfura no koroherana n'abandi basangiye umuhanda.
CSP Vincent Habintwari yashishikarije abamotari gucika burundu ku makosa akunze kubagaragaraho rimwe na rimwe akabateza impanuka za hato na hato.
Ati "Abatwara moto murabizi ko akenshi mukunze kwibasirwa n'impanuka cyane cyane ko muhura n'ibinyabiziga binini nk'amakamyo, ariko na none hari aho usanga bituruka ku makosa mukora nko kwiseseka mu bindi binyabiziga, kunyura mu cyerekezo kitari cyo, gutwara imizigo ibangamira urujya n'uruza n'ibindi. Aya makosa mugomba guca ukubiri nayo kugira ngo hirindwe impanuka zishobora kubavutsa ubuzima cyangwa zikabakomeretsa."
CSP Habintwari yongeyeho ko umwuga bakora ari umwuga mwiza kandi utunze abanyarwanda benshi, ari nayo mpamvu bakwiye kuwukora bafite intego, bagatanga serivisi nziza ku babagana, bagira isuku, ubwishingizi, perimi, birinda guhisha pulake cyangwa guhindura imibare n'inyuguti zazo no kuzirikana kwambara umwambaro ubaranga.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yashimiye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, kuba bitabira gahunda z'ibikorwa rusange by'iterambere, abasaba gukomeza gufata neza ibikorwaremezo no kwimakaza umuco wo kwitabira gahunda y'ubwisugane mu kwivuza.
Yashimiye Polisi y'u Rwanda ku mikoranire n'ubufatanye, asaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bo mu Karere ayobora, kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda n'imikorere myiza kugira ngo babashe kwiteza imbere, abasaba kandi kudapfusha ubusa aya mahirwe, barushaho kubahiriza ibyo basabwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n'ubw'abandi basangiye umuhanda.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yaburiye-abamotari-biseseka-mu-bindi-binyabiziga