Ubushyushye buziharira igice cya kabiri cya Kanama mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gice cya mbere cy'uku kwezi, hagati ya tariki ya 1-10 Kanama, mu bice bitandukanye by'igihugu haguye imvura nyinshi ugereranyije n'ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri aya matariki, nubwo igipimo cy'ubushyuhe ari igisanzwe kimenyerewe muri ayo matariki.

Mu gice cya kabiri cy'ukwezi kwa Kanama 2025, hagati ya tariki 11-20, mu Rwanda hateganyijwe ibihe by'izuba risanzwe ry'impeshyi. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Celcius 20 na 31 mu gihe ubushyuhe bwo hasi buzaba buri hagati ya dogere Celcius 7 na 17.

Ubu bushyuhe buteganyijwe buri ku gipimo cy'ubushyuhe busanzwe buboneka mu gice cya kabiri cy'ukwezi kwa Kanama.

Icyakora byitezwe ko hazagwa imvura mu bice bimwe na bimwe by'igihugu, ndetse imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 0-50 mu bice bitandukanye by'igihugu.

Iyi mvura iri hejuru gato y'ikigero cy'impuzandengo y'isanzwe igwa muri iki gice ikunze kuba iri hagati ya milimetero 0-40.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku bwiyongere bw'ubuhehere bw'umwuka buturuka ahanini ku miyaga iva mu burengerazuba bw'Inyanja y'u Buhinde yerekeza mu Karere u Rwanda ruherereyemo. Hateganyijwe ko aho imvura izagwa, iminsi izagwamo izaba iri hagati y'iminsi ibiri n'ine bitewe n'imiterere ya buri hantu.

Ubushyushye buziharira igice cya kabiri cya Kanama



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushyushye-buziharira-igice-cya-kabiri-cya-kanama

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)