Nyamasheke: Kuki ubutaka bw'abatuye Banda bwanditswe kuri Leta? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akagari ka Banda gaherereye mu nkengero za Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, kakaba kari munsi y'imisozi ari na byo byatumye indege yakoreshejwe mu gufotora ubutaka kugira ngo abaturage bahabwe ibyangombwa byabwo ihitiranya n'igishanga handikwa kuri Leta.

Mukakarangwa Francine, ukorera ubucuruzi mu isantere ya Banda yavuze ko abatuye iyi santere bose nta n'umwe ugira icyangombwa cy'ubutaka.

Ati 'Indege ifata amafoto yahise mu gishanga. Turasaba ubuyobozi bw'Akarere ko bwakohereza abakozi bakadukosorera ubutaka bwacu bukatwandikwaho'.

Sinayobye Charles, utuye mu Mudugudu wa Rutiritiri wegeranye n'Akagari ka Banda yabwiye IGIHE ko na we ubutaka bwe indege ifotora yabwise mu gishanga.

Ati "Ingaruka bingiraho n'uko ntashobora kuhatangaho ingwate muri banki ngo impe inguzanyo, ikindi ntabwo Leta ishobora kumpa ifumbire kuri nkunganire kuko ubutaka butambaruyeho".

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire avuga ko ikibazo cy'aba baturage Akarere kakizi ndetse ko ubuyobozi bwanakoze isesengura bugasanga atari mu gishanga.

Ati 'Twatangiye igikorwa cyo gufata amakuru y'ubutaka bwaho bundi bushya, turateganya ko bitarenze uku kwezi kwa Kanama 2025, icyo gikorwa kizaba cyarangiye tukabakorera ibyangombwa by'ubutaka bwabo'.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke buvuga ko butaramenya umubare nyakuri w'ubutaka bw'abaturage bwanditswe kuri Leta, icyakora ngo mu gikorwa barimo cyo gufata amakuru y'ubwo butaka bamaze kumenya parcelles 190.

Akagari ka Banda yo mu Murenge wa Rangiro kari mu kabande ari na byo byatumye indege ihita mu gishanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-kuki-ubutaka-bw-abatuye-banda-bwanditswe-kuri-leta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)