Abarenga ibihumbi 78 bizihirije Asomusiyo i Kibeho (Amafoto na Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
  • Tariki ya 15 Kanama buri mwaka, Abakirisitu Gatolika bo ku Isi yose, bizihiza Umunsi Mukuru bibukaho ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo.

Ab'i Kibeho ntibasigaye inyuma, dore ko aha hantu hafitanye isano na Bikira Mariya kuko yahabonekeye abakobwa batatu b'Abanyarwanda mu 1981 na 1982, akabagenera ubutumwa bwo kugeza ku batuye Isi.

Abitabiriye uyu munsi bavuga ko ibihe bahagirira bibafasha kurushaho gusabana n'Imana ndetse na Bikira Mariya, ibyo basanisha no gusura urugo rw'uwo bita 'Umubyeyi' wabo.

Nyirahorana Chantal yavuze ko kujya i Kibeho ari ukujya mu rugo rw'umubyeyi umukunda.

Ati 'Iyo naje hano, mba numva naje gusabana n'umubyeyi wanjye, kuko nkunda Umubyeyi Bikira Mariya, sinshobora no gusiba.'

Nkurikiyumukiza Jean Marie Vianney, umusore w'imyaka 30, amaze imyaka 18 ajya i Kibeho buri mwaka. Avuga ko yatangiye kuhajya afite imyaka 12 kandi buri uko ahagiye atahana urwibutso.

Yagize ati 'Uko naje aha ntahana akantu k'urwibutso, kuko nk'ubu ntahanye umusaraba naguze 1500 Frw. Ubushize ho nari natahanye ishapule, mbere yaho yari amashusho ya Yezu cyangwa Mariya ndetse n'amazi.'

Nansasi Rebecca waturutse mu Mujyi wa Masaka muri Uganda, yabwiye IGIHE ko nawe atahara kujya i Kibeho kuko ahafite amateka meza y'ibitangaza.

Umunsi Mukuru w'Asomusiyo umaze imyaka 75 wizihizwa muri Kiliziya, ukaba warakomotse ku Ihame rya Kane ryerekeye Mariya rivuga ko Bikira Mariya yapfuye nyuma akajyanwa mu Ijuru n'umubiri we wose, ibyemejwe na Papa Piyo XII mu 1950.

Mu yandi mahame yerekeye Bikira Mariya (Mariology), harimo iry'ubutagatifu bwo kutanduzwa icyaha (Immaculate Conception), ryemejwe mu 1854 na Papa Piyo IX, kuba Nyina w'Imana (Mother of God), ryemejwe n'Inama Nkuru ya Efeso mu 431, ndetse n'Ihame ry'Ubusugi (Virginity).

Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare, Ntagungira Jean Bosco, nawe yitabiriye iyi misa y'Asomusiyo i Kibeho
Umwe mu baturage w'i Kibeho ari gukora ikiraka cyo kuvomera amazi y'umugisha umukerarugendo wavuye muri Uganda
Umwe mu bakirisitu wo mu Rwanda ari mu nzira y'umusaraba nyuma yo gusoza misa
Umubikira akora inzira y'umusaraba
Umutekano uba wifashe neza i Kibeho
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste yitabiriye iyi misa
Abihaye Imana bari bahari ku bwinshi
Ubwo baturaga igitambo cy'ukarisitiya
Ku ishusho ya Bikira Mariya, mu marembo ya Kibeho, abantu bahifotoreza ku bwinshi
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'ihuzanzira na murandasi i Kibeho, Ikigo RISA kiba cyazanye umunara w'inyongera, ibirori byarangira ugakurwaho
Itsinda ry'abavuye muri Tanzania banejejwe n'umunsi
Itsinda ry'Abanya-Uganda bari mu nzira y'umusaraba i Kibeho
Imirongo yari miremire ku iriba ry'isoko ya Bikira Mariya abantu bashaka gutahana amazi y'umugisha
Imodoka z'Abanya-Uganda ziri mu ziganje i Kibeho
Ibinyabiziga biba ari byinshi i Kibeho kuri uyu munsi
Ibikorwa by'ubucuruzi biba byiyongereye
Hari n'abazana imikeka yo kwicaraho kugira ngo boroherwe no gusenga
Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, Gatabazi Jean Marie Vianney, yari yitabiriye Misa y'Asomusiyo i Kibeho
Abagiye gusengera i Kibeho bari mu mwuka wo kwegerana n'Imana cyane
Abantu bahaha ku bwinshi ibikoresho by'ukwemera
Abantu batahanye amazi y'umugisha bavuga ko abakiza indwara
Abanyamahanga batahana amazi y'isoko ya Bikira Mariya ya Kibeho ku bwinshi
Aha ni ku Mbuga y'Amabonekerwa. Inzu iri inyuma ni Shapele yabereyemo amabonekerwa, ikaba iri mu bisurwa cyane i Kibeho
Amashusho ya Bikira Mariya ari mu bigurwa cyane i Kibeho
Amashapule aba ari mu bikenerwa cyane i Kibeho
Amazi y'Isoko ya Bikira Mariya i Kibeho aba ashakwa cyane
Bamwe batahanye amashusho ya Bikira Mariya
Biba ari umunezero

Amafoto: Kwizera Remy Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-78-bizihirije-asomusiyo-i-kibeho-amafoto-na-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)