Rayon Sports yamaze gutandukana n'abakinnyi babiri ni mu gihe hari n'abandi bashobora kuyisohokamo.
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura umwaka w'imikino wa 2025-26, Rayon Sports yasinyishije abakinnyi batandukanye, gusa na none irimo kureba uburyo yarekura abo itazakenera.
Yahereye ku bakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cy'u Burundi yasinyishije umwaka ushize bavuye mu ikipe y'Amagaju, umunyezamu Ndikuriyo Patient ndetse na Rukundo Abdul Rahman uzwi nka Pa-play.
Aba bombi yamaze gutangaza ko yamaze gutandukana na bo ndetse inabifuriza guhirwa aho bagiye.
Uretse aba bakinnyi bivugwa igomba gutandukana na rutahizamu w'umunya-Cameroun, Assana Nah Innocent, myugariro w'umunyarwanda Ishimwe Elie Ganijuru wari waratijwe Vision FC umwaka ushize ashobora kongera kurekurwa.
Biravugwa ko kandi nyuma yo gutinda kubona ibyangombwa, rutahizamu mushya ukomoka muri DR Congo, Bing Bello na we ashobora gutandukana na Rayon Sports.