Umuvugizi w'abafana ba APR FC, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani yamaganiye kure inkuru yanyuze kuri konti ya Instagram iri mu mazina ye ivuga ko ubu yatangije umuyoboro wa YouTube abantu bawugana bakamushyigikira.
Uyu musore ukunzwe n'abantu benshi, ku wa Kabiri nibwo yafunguwe nyuma y'iminsi afungiwe muri Gereza ya Gisirikare ku Mulindi kumwe n'abandi bantu bagera kuri 28 aho babazwaga uburyo babonyemo amatike yabatwaye mu Misiri APR FC igiye gukina na Pyramids aho bavuga ko biyishyuriye kandi amafaranga akaba yaravuye kuri Konti za Minisiteri y'Ingabo.
Nyuma yo gusanga nta ruhare babigizemo, barekuwe by'agateganyo. Mu gitondo cyo ku wa Gatatu kuri YouTube habyukiye ibiganiro bitandukanye bivuga "Ibyo Jangwani yatangaje akimara gufungurwa", gusa byose wasangaga bagenda bagarura ibiganiro yakoze kera. Bikaba byakozwe mu rwego rwo gushaka views.
Bidateye kabiri, ni bwo ku rukuta rwa Instagram ruri mu mazina ye, hanyuzeho ubutumwa bivuga ko yafunguye umuyoboro wa YouTube, asaba abantu kumukurikira.
Ati "Umuyoboro wanjye wa YouTube nawuzanye. Ikiganiro cyose kiri hanze haba kuri Hash Media cyangwa channel yanjye nzanjya nyuzaho ibinyerekeyeho byose, murakoze."
Mu gushaka kumenya ukuri kwabyo, ISIMBI yavuganye na Jangwani maze avuga ko atari byo ndetse asaba abantu kubyima amatwi.
Ati "Oya sibyo muvandi. Ahubwo muzamfashe pe. Mubwire abantu ko ari abanyiyitirira atari njye."