Kamonyi: Abaturage biyubakiye umuhanda wa kaburimbo iciriritse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhanda bubatse binyuze mu misanzu ya buri wese muri 27 bawuturiye, buri muturage agatanga miliyoni 2 Frw, maze banashyiraho amatara ku muhanda mu rwego rwo kongera umutekano w'abanyamaguru n'abatwara ibinyabiziga kugira ngo aho batuye harusheho kuba nyabagendwa.

Karimunda Emmanuel, umwe mu baturiye uyu muhanda wanagize uruhare mu iyubakwa ryawo, avuga ko igitekerezo cyo kubaka uyu muhanda cyaturutse mu kiganiro cyo gusangira ibitekerezo cyabaye ari ku Munsi w'Umuganura mu bihe byashize, maze bakiyemeza kunganira ubuyobozi mu bibakorerwa.

Ati 'Gukora uyu muhanda byaturutse mu biganiro twagiranye, hari ku Munsi w'Umuganura maze tumaze kumva ibyiza twazungukira mu kugira umuhanda mwiza dutangira inzira yo kubishyira mu bikorwa. Twagannye ubuyobozi tubasangiza igitekerezo cyacu maze nabo badushyigikira batazuyaje, biyemeza no kuzadufasha. Twahise dutangira igikorwa, duhuza ubushobozi twubaka uyu muhanda dushyiraho n'amatara maze na Leta iratwongerera.'

Karimunda yavuze ko nyuma yo kubona uyu muhanda, ubuzima bwabo bwahindutse kuko ubu basigaye bagenda ntacyo bikanga haba umutekano muke ndetse n'ibibazo by'urugendo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Ruyenzi, Sebahinzi Jean Claude, agaragaza ko nk'urwego rw'ibanze, bishimiye ubutwari bw'aba baturage bahisemo kwishakira igisubizo, kuko cyatumye amajyambere azamuka mu gace batuyemo.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Niyongira Uzziel, avuga ko Akarere kiteguye gufasha abaturage kugera ku iterambere.

Yagize ati "Iki gikorwa ni urugero rwiza rw'uko abaturage bagira uruhare mu kwiyubakira igihugu no kukigeza ku iterambere rirambye. Ni uburyo bwiza bwo kwishakamo ibisubizo by'ibibazo. Natwe nk'ubuyobozi ntituzahwema gushigikira no kunganira ibikorwa by'iterambere mu rwego rwo kugirana imikorere myiza no kugera ku nsinzi y'ibyiza."

Uyu muhanda wiswe 'Ubumwe Road' wuzuye abaturage bishyuye angana na 80% by'agaciro k'umuhanda, naho akarere gatanga ahwanye na 20%.

Uyu muhanda uciriritse ufite metero 600
Karimunda Emmanuel avuga ko igitekerezo cyo kubaka uyu muhanda cyaturutse mu kiganiro cyo gusangira ibitekerezo cyabaye ari ku Munsi w'Umuganura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abaturage-biyubakiye-umuhanda-wa-kaburimbo-iciriritse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)