Mugisha Bonheur yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Al Masry yo mu Misiri avuye muri Stade Tunisien #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wo hagati w'Umunyarwanda Mugisha Bonheur yamaze gusinya mu ikipe ya Al Masry SCyo mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona y'u Misiri, avuye muri Stade Tunisien yo muri Tunisia.

Amakuru aturuka mu Misiri yemeza ko iyi kipe yatanze agera kuri $350,000 kugira ngo ibone uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, uyu mukinnyi akaba yari asigaje amasezerano y'umwaka umwe muri Tunisia.

Kuri iki cyumweru nibwo  Mugisha yaminnye umukino we wa nyuma yambaye umwambaro wa Stade Tunisien, aha bakinaga Igikombe cya Super Cup ya Tuniziya bahura na Espérance Sportive de Tunisbatsindwa 1-0.

Nyuma y'uwo mukino, Mugisha yahise yerekeza mu Misiri aho ikipe ye nshya isanzwe ibarizwa, ibi biza nyuma yaho mu cyumweru gishize yari yerekeje mujyi wa Sousse aho yakoze ibizamini by'ubuzima (médical test) byose abitsinda neza, bituma atangazwa ku mugaragaro.

Uyu mukinnyi w'imyaka 24 y'amavuko, yaraye yerekanywe nk'umukinnyi mushya waAl Masry ndetse ahita atangirana imyitozo na bagenzi be.

Kwerekeza mu Misiri kwa Mugisha Bonheur bije nyuma yaho avuye muri APR FC yanyuze muri Libya, ajya ajya nuri Tunisia aho yari amaze umwaka umwe.

Mu mwaka ushize w'imikino wa 2024-2025, muri shampiyona ya Misiri, ikipe ya Al Masry yashoje ku mwanya wa 4 n'amanota 42, isoza inyuma ya Al Ahly yatwaye igikombe, Pyramids na Zamalek.

The post Mugisha Bonheur yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Al Masry yo mu Misiri avuye muri Stade Tunisien appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mugisha-bonheur-yerekanywe-nkumukinnyi-mushya-wa-al-masry-yo-mu-misiri-avuye-muri-stade-tunisien/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mugisha-bonheur-yerekanywe-nkumukinnyi-mushya-wa-al-masry-yo-mu-misiri-avuye-muri-stade-tunisien

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)