Igizwe n'amafi mabisi: Umwihariko wa 'Sushi' itegurwa na restaurant y'Abayapani i Kigali (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Turenze imbibi z'u Rwanda tukagera ku Mugabane wa Aziya mu Buyapani, dusanga mu ndyo gakondo bafite harimo izwi nka 'Sushi' igizwe n'amafi mabisi.

Sushi ni indyo igizwe n'ibintu bitandukanye birimo umuceri, ibyatsi byo mu nyanja, amafi mabisi yo mu bwoko butandukanye, imboga, umureti ndetse n'ibindi. Ni indyo itegurwa mu buryo butangaje.

Mu kumenya byinshi kuri iri funguro birimo n'uburyo ritegurwa, IGIHE yasuye restaurant y'Abayapani iherereye mu Mujyi wa Kigali, Sakae restaurant. Chef Kamugisha Joseph Kennedy, umaze imyaka 12 ategura 'Sushi' arabitwereka.

Chef Kamugisha yasobanuye ko Sushi ibamo amoko atandukanye arimo 'nigiri', 'maki', 'uramaki', 'temaki', 'chirashi' na 'inarizushi' ndetse n'andi atandukanye.

Kurikira Video urebe urugendo rwacu tujya kurya Sushi n'uko bayitegura.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igizwe-n-amafi-mabisi-tujyane-muri-restaurant-y-abayapani-badutegurire-indyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)