Imbarutso y'iki kibazo yabaye inkuru y'umukobwa witwa Aline Umutesi, wahisemo kwifashisha imbuga nkoranyambaga kugira ngo arenganurwe nyuma y'uko abonye iyi restaurant idakozwa ibyo kubishyura.
Ku wa 4 Kanama 2025, Umutesi yifashishije X, yasobanuye uburyo agowe n'ubuzima nyuma yo gukorera Choose Kigali amezi 10 akishyurwa atanu gusa.
Uyu mukobwa uvuga ko aberewemo ibihumbi 900 Frw yakomeje ati 'Iki kibazo cyadusize mu bibazo by'ubukene, ntitukibasha kwishyura ubukode, ibyo kurya, ingendo, amafaranga y'ishuri n'ubuzima bwacu bwo mu mutwe bwarahangirikiye, kandi restaurant yo iracyakora, yakira ibirori n'ibindi.'
Umutesi yavuze ko atari we gusa ahubwo hari n'abandi 11 bakoranaga bose batishyuwe bakomeje gukora bibwira ko restaurant izagera aho ikubahiriza ibikubiye mu masezerano bafitanye, ariko amaso kugeza ubu yaheze mu kirere.
Nyuma yo kubona kwishyurwa ku neza bitagikunze berekeje mu buyobozi, babwira umukozi ushinzwe umurimo mu Karere ka Nyarugenge.
Ku wa 15 Nyakanga 2025 iyi restaurant yemeye ko bitarenze ku wa 30 Nyakanga 2025 izaba yishyuye aba bakozi bose.
Mu bandi batishyuwe harimo Daniel Byiringiro wari umuyobozi w'igikoni utarishyuwe miliyoni 15,6 Frw yakoreye amezi icyenda, Claude Nduwayezu, wakoraga mu bijyanye no kumenyekanisha ibikorwa utarishyuwe miliyoni 6 Frw yakoreye amezi atandatu.
Harimo kandi Joseph Nayituriki, wari ushinzwe isuku ndetse n'ibikorwa byo muri restaurant utarishyuwe miliyoni 1,6 Frw y'amezi icyenda.
Ange Utezeneza we ntiyishyuwe ibihumbi 990 Frw yakoreye mu mezi atanu ndetse na Delphine Uwimana utarishyuwe miliyoni 3,7 Frw yakoreye mu mezi 10.
Byiringiro yabwiye The New Times ko ubu basigaye bagenda bihishe kubera amadeni.
Ati 'Abenshi muri twe twagujije amafaranga inshuti n'imiryango kugira ngo tubone uko tubaho, dukeneye ubutabera.'
Nduwayezu yavuze ko bacecetse igihe kinini ku bwo kubaha aho bakora ariko aho bigeze bararambiwe kuko ubuzima buri kubagora kandi byitwa ko ari abakozi.
Ati 'Aho bigeze ntitwakomeza kwihangana, ba nyir'inzu tubarimo amafaranga y'ubukode, n'iyo waba ubana n'umuryango bageraho bakakurambirwa kubera kunanirwa kwigurira ibintu by'ibanze nk'isabune kandi byitwa ko ufite akazi.'
Si ubwa mbere iyi Choose Kigali irikoroje ku mbuga nkoranyambaga ku bwo kutishyura abakozi bayo, kuko mu Ukwakira 2024 na bwo umukozi yayireze kutayishyura amezi arenga atanu.
Umukozi ushinzwe umurimo mu Karere ka Nyarugege yavuze ko iyo ikintu ari isubiracyaha gihita gishyikirizwa Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo.
Biteganyijwe ko abakozi bose batishyuwe na Choose Kigali bazajya guhura n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, ku wa 7 Kanama 2025 kugira ngo baganire ku buryo bafashwa mu bijyanye n'amategeko.
