Ni impanuho bahawe ubwo Kaminuza y'u Rwanda ku bufatanye na Mastercard Foundation yatangizaga amahugurwa y'ibiruhuko ku banyeshuri 500 bayigamo bafashwa n'iyi gahunda.
Ni amahugurwa azamara icyumweru. Abera ku Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda riherereye mu Karere ka Huye. Yatangiye ku wa 03 akazageza ku wa 9 Kanama 2025.
Ni umwiherero ugamije gutanga ubumenyi n'indangagaciro bifasha aba banyeshuri kwitegura kuba abayobozi beza b'ejo hazaza, aho batozwa kuba imbarutso y'impinduka n'iterambere rya Afurika muri rusange.
Abitabiriye aya mahugurwa bahabwa ibiganiro bitandukanye cyane cyane ku bijyanye n'indangagaciro z'ubuyobozi, iterambere, ubuzima, gukorera hamwe, kumenya gutanga ibitekerezo mu buryo bwubaka n'ibindi.
Umuyobozi wa Gahunda y'Uburezi ya Mastercard Foundation muri Kaminuza y'u Rwanda Assoc. Prof. Anne Marie Kagwesage, yibukije abanyeshuri ko kuba umuyobozi atari izina cyangwa umwanya, ahubwo ari uruhare umuntu agira aho ari hose mu guhindura aho atuye.
Ati 'Tubafitiye icyizere kandi dufashanyije twizeye ko turi gutegura ejo heza ha Afurika'.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda Wungirije Ushinzwe Igenamigambi n'Imiyoborere, Dr. Raymond Ndikumana, yavuze ko aya mahugurwa azafasha abanyeshuri kurushaho kunguka ubumenyi bwiyongera ku bwo bigira mu ishuri, bubafasha gusobanukirwa neza uruhare rwabo n'umusanzu bitezweho mu kubaka u Rwanda n'Afurika muri rusange.
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, na we witabiriye ibi biganiro yibukije abanyeshuri ko iki ari igihe cyiza cyo gutekereza ku ruhare rwabo nk'urubyiruko mu iterambere.
Ati: 'Ni igihe cyiza kuri mwe nk'urubyiruko cyo kuzirikana uko mwagira uruhare rugaragara mu guhindura imibereho y'abaturage n'imiryango muturukamo.'
Ubwo yafungura ku mugaragaro aya mahugurwa, Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y'Uburezi, Pascal Gatabazi, yagaragaje ko uyu mwiherero wo muri Kaminuza y'u Rwanda ari urubuga rwiza ku banyeshuri mu kwiga, guhuza ibitekerezo, guhanga udushya no kurushaho kwiga gukorana n'abandi mu guteza imbere umugabane wa Afurika, bikajyana no gukemura byinshi mu bibazo uyu mugabane ugihangane nabyo.
Ati 'Igihugu cyacu giha amahirwe urubyiruko kugira ngo rutange umusanzu mu iterambere. Nimwifashishe iki gihe cyiza mwige gukorana no gutegura ejo hazaza mufite intego.'
Gahunda y'uburezi ya Mastercard Foundation muri Kaminuza y'u Rwanda izamara imyaka icumi kugeza muri 2031.
Igamije gutanga amahirwe ku rubyiruko rufite ubuhanga mu ishuri ariko rukomoka mu miryango ifite ubushobozi buke, kugira ngo rutozwe kuba abayobozi beza b'ejo hazaza ndetse babe umusemburo w'impunduka mu nkingi zitandukanye z'iterambere.
Iyi gahunda izafasha abanyeshuri 1.400 biga mu byiciro bitandukanye birimo icyiciro cya kabiri cya kaminuza n'icya gatatu. Abenshi mu bafashwa ni abakobwa ku kigero cya 70%.
Abanyeshuri kandi bafashwa baba biga mu mashami ya siyansi n'ikoranabuhanga. Iyi gahunda ifasha kandi abafite ubumuga, impunzi, ndetse n'abanyeshuri b'abanyamahanga baturutse mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika.





