Amb. Nzabamwita yasobanuriye Abarusiya uburyo Umuganura ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori byabereye kuri Ambasade y'u Rwanda i Moscow mu Burusiya ku wa 1 Kanama 2025

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Burusiya, abambasaderi, abadipolomate, inshuti z'u Rwanda n'Abanyarwanda baba mu Burusiya.

Amb. Gen Maj Joseph Nzabamwita, yahaye ikaze abashyitsi, ababwira amateka y'Umuganura, yerekana ko wari wo kwishimira umusaruro wabaga warabonetse mu gihugu ubu ukaba wizihizwa buri mwaka ku wa Gatanu wa buri Kanama.

Yavuze ko umaze ibinyejana byinshi, ushingiye ku mibanire n'umuco, akaba ari igihe Abanyarwanda bahurira hamwe, bagashimira Imana ku migisha yabahaye, kandi bakagaragaza ibyo igihugu cyabo cyagezeho.

Yagaragaje ko kuri uyu munsi Abanyarwanda bahurira hamwe bagasangira ibiribwa by'ibanze gakondo nk'umutsima w'amasaka, ibigori, imyumbati, ibijumba, ibishyimbo, ibihaza n'ibindi biribwa gakondo. Nanone kandi, basangiraga ikigage, amata n'urwagwa.

Amb. Gen Maj Nzabamwita yavuze ko Umuganura wubahwaga kandi ugahabwa agaciro n'inzego z'ubuyobozi kuva ku Mwami bikagera ku Umuryango Nyarwanda, yerekana ko warangiye kwizihizwa mu Rwanda mu kinyejana cya cyenda.

Yasobanuye ko ku rwego rw'Igihugu, Umuganura wayoborwaga n'Umwami bigakorerwa ibwami, na ho ku rwego rw'umuryango, umutware w'umuryango ni we wayoboraga umuhango, hakaba n'igitaramo cyagaragazaga ubumwe n'ubusabane bihesha Abanyarwanda bigakorwa mu buryo bwo gukunda Igihugu.

Yasobanuye ko gushyiraho IMIHIGO y'ibikorwa by'umwaka ukurikiyeho, byari muri bimwe bigize kwizihiza Umuganura, kandi ko mu by'ukuri byari ibirori byo kwishimira ubuzima bushya, n' umusaruro wiyongera ku mu Rwanda.

Yibukije ko kwizihiza Umuganura byahagaritswe n'abakoloni b'Ababiligi mu 1925, bavanaho uru rwego rumwe mu zari zigize imiyoborere y'u Rwanda, ndetse bacira ishyanga Umwiru Gashamura ka Rukangirashyamba wari ushinzwe uyu muhango, agacirwa mu gihugu cy'abaturanyi cy'u Burundi.

Yavuze ko abakoloni basobanukiwe neza ko kugira ngo bigarurire u Rwanda, imiterere y'imibereho yarwo nk'uko bayisanze, yagombaga gusenywa, kandi mu gutuma uyu muco ucika, hakibasirwa bwa mbere Umuganura.

Yakomeje avuga ko nyuma y'aho u Rwanda ruboneye ubwigenge, Umuganura utigeze uhabwa agaciro gakwiye, ariko ko nyuma y'uko u Rwanda rubohowe na FPR Inkotanyi, ubuyobozi bw'u Rwanda bwasubijeho uyu munsi uranga umuco.

Ambasaderi Nzabamwita yavuze ko byakozwe mu buryo nk'uburyo bwo kwizihiza inkunga ya buri wese ku giti cye mu kuvugurura igihugu no gukomeza kugishakira iterambere n'uburumbuke.

Yagaragaje ko Umuganura ufite intego nyinshi mu muryango nyarwanda, harimo gukomeza umuco, kuko ukomeza imigenzo n'umurage wa kera mu Isi ihinduka vuba.

Yanagaragaje ko ari ukugira ngo himakazwe ubumwe bw'Abanyarwanda kuko uwo munsi mukuru uhuza imiryango n'abaturage bo mu byiciro byose, bigatuma bumva ko hari icyo bahuriyeho.

Umumaro w'umuganura mu mboni za Amb Gen Maj Nzabamwita, harimo no kwishimira ibyagezweho mu buhinzi cyane ko bukagira n'uruhare rwa 25% mu musaruro mbumbe w'igihugu.

Uretse umusanzu ukomeye uru rwego rutanga mu bukungu bw'igihugu, ni na rumwe mu ziha akazi umubare munini w'Abanyarwanda, kuko kugeza muri Gicurasi 2025, 52,8 % by'abaturarwanda bafite imyaka ibemerera gukora, bakoraga mu bijyanye n'ubuhinzi.

Amb Gen Maj Nzabamwita ko kwizihiza Umuganura kandi ari ukugira ngo igihugu kigire ubwigenge mu by'ubukungu na politiki, cyane ko usobanura kwihaza mu biribwa n'iterambere ry'ubukungu.

Yibukike ko Umuganura ari n'igihamya cy'umuco w'u Rwanda uhamye, ubushobozi bwawo bwo guhuza ibyahise n'ibiriho, n'icyizere cy'ejo hazaza.

Ibirori byo kwizihiza Umuganura mu Burusiya byabaye umwanya wo kugaragaza umuco Nyarwanda, abitabiriye babona n'umwanya wo kuganira ku mubano n'ubufatanye.

Ibirori kandi byaranzwe no gusangira amafunguro gakondo, habyinwa n'imbyino za Kinyarwanda zabyinwe n'Itorero 'Imena Mu Nganzo', baryoherwa n'umuziki wacuranzwe 'abanyeshuri b'Abanyarwanda.

Ibi birori byashimishije abitabiriye bose, by'umwihariko urubyiruko ari narwo rwiganje mu banyarwanda baba mu Burusiya.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya, Gen Maj Joseph Nzabamwita yasobanuriye Abarusiya akamaro k'Umuganura mu Rwanda
Abayobozi batandukanye bifatanyije n'Abanyarwanda baba mu Burusiya mu kwizihiza Umuganura
Abarusiye b'Abanyarwanda baba mu Burusiye bizihije Umunsi w'Umuganura
Abanyarwanda baba mu Burusiya n'inshuti zabo baryohewe n'imyino zigaruka ku muco nyarwanda
Abanyarwanda baba mu Burusiya bizihije Umunsi w'Umuganura
Abanyarwanda baba mu Burusiya n'inshuti zabo basangiye amafunguro gakondo
Itorero Imena mu Nganzo ryasusurukije abitabiriye ibirori byo kwizihiza Umuganura byabereye mu Burusiya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-nzabamwita-yasobanuriye-abarusiya-uburyo-umuganura-ari-ikingi-mwamba-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)