Ibi byatangajwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamuduni Twizeyimana mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, cyagarukaga ku bujura bwabaye muri iyi Ntara mu mezi ane ashize.
SP Twizeyimana yavuze ko kuva muri Gicurasi, Kamena, Nyakanga na Kanama, ibyaha by'ubujura byagaragaye mu Ntara y'Iburasirazuba byiganjemo ubujura bwo gushikuza abantu amasakoshi, kwiba amatungo ndetse n'amafaranga.
Ati ''Muri aya mezi ane habaye ubujura 1475 bwiganjemo ubwo gushikuza ibintu, kwiba amatungo n'ubundi bwinshi. Mu Karere ka Bugesera habaye ubujura 368, Gatsibo ari 100, Kayonza inshuro 149, Kirehe 129, Ngoma 107, Nyagatare 361, Rwamagana 261. Muri ubu bujura bwose bwafatiwemo abakekwa kubugiramo uruhare 2303.''
SP Twizeyimana yavuze ko bimwe mu bintu byafashwe byari byibwe byagaruwe bimwe bigasubizwa ba nyirabyo mu gihe ibindi bitari byatangwa kubera impamvu zitandukanye.
Mu byafashwe harimo inka 71 zasubijwe ba nyirazo, ihene 98, intama zirindwi, ingurube 18, inkoko 174, inkwavu 20, amafaranga miliyoni 96 Frw, Amadolari 620, Amashilingi ibihumbi 400, moto 27, amagare 24, televiziyo 35, mudasobwa enye, telefoni 121 n'ibindi byinshi.
SP Twizeyimana yavuze ko akenshi ubu bujura buterwa n'ibintu bitandukanye birimo kuba abaturage batanga icyuho ntibashyireho ingamba zo kurinda imitungo yabo, kuba hari abantu bumva batungwa no kwiba ntibashake gukora n'ibindi byinshi.
Ati ''Icyo abaturage basabwa ni ukugira uruhare mu kwirindira umutekano wabo, bagatanga amakuru ku kintu cyose bakeka ko cyahungabanya umutekano. Ikindi abakora ibikorwa by'ubujura twabasaba kubireka kuko ntabwo bizigera bibahira, bihanwa n'amategeko kandi Polisi iri maso umunsi ku munsi kugira ngo iburizemo imigambi yabo.''
SP Twizeyimana yasabye abaturage kandi gushyiraho ingamba zo kwirinda ko bakwibwa nko gukinga neza aho bakorera, gutunga inyemezabwishyu z'ibintu byose bagura ndetse no gushyiraho ibimenyetso ku buryo biramutse byibwe bahita babimenya.
Yasabye abaturage kandi kudacika intege mu gihe bibwe ahubwo bakamenyesha Polisi n'izindi nzego kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe.