Amb. Vincent Karega yatanze kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Algérie - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 16 Nyakanga 2025, yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ni yo yagize Vincent Karega Ambasaderi w'u Rwanda muri Algérie.

Mu butumwa Amb. Karega yashyize kuri konti ye ya X mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2025, yagaragaje ko yishimiye gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Algérie kandi bizafasha guteza imbere ubufatanye.

Ati 'Gushyiraho Ambasade y'u Rwanda i Alger ni umusaruro w'ubushake bwa politike hagati y'ibihugu byacu byombi bwo kwagura ubufatanye hagati yabyo bukagera ku rwego rwo hejuru no ku rwego rwa Afurika.'

Algérie n'u Rwanda bifitanye imikoranire mu bijyanye n'umutekano ndetse n'uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu gikoresha Icyarabu, Igifaransa n'Igi-Tamazight.

Kuva mu 1982, u Rwanda na Algérie byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n'ubukungu, imibereho myiza y'abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by'umuco ndetse n'imikoranire n'ayandi.

Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n'ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n'uburezi.

Ubwo Perezida Kagame yari muri Algérie ku nshuro ya mbere, yavuze ko umubano w'ibihugu byombi ugomba kuzanira inyungu abaturage b'ibi bihugu ndetse na Afurika muri rusange.

Mu Ukuboza 2023, Algérie yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nk'ikimenyetso cy'ubushake bwo kurushaho kwagura umubano hagati y'ibihugu byombi.

Ku wa 3 Kamena 2025, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Algérie rwaranzwe n'ibikorwa byinshi birimo gusura ishuri rikuru ry'icyitegererezo muri Algerie rya National School of Artificial Intelligence, rizobereye mu byo kwigisha ikoranabuhanga cyane cyane irijyanye na AI, ryigamo n'Abanyarwanda.

Yanagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algérie, byibanze ku kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y'ibihugu bya Afurika, mu nzego zirimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no gusangira ubumenyi.

Ambasaderi Karega yahagarariye u Rwanda muri Afurika y'Epfo kugeza mu 2019 ubwo yoherezwaga kuruhagararira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahava mu ku wa 31 Ukwakira 2022 kubera umwuka mubi wari umaze gufata intera hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku wa 20 Ukuboza 2024, Amb. Karega yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k'Ibiyaga Bigari.

Amb. Karega Vincent yashyikirije Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Algerie impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-vincent-karega-yatanze-kopi-z-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)