Uyu muyoboro w'amazi watashye ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, ni umuyoboro ufite amavomo 30 azatanga amazi ku baturage bo mu midugudu 14 yo muri uyu Murenge wa Kiyombe. Wuzuye utwaye miliyoni 309 Frw harimo ayatanzwe n'abafatanyabikorwa.
Hakizimana Jean Pierre, yavuze ko kuba begerejwe amazi meza ari umugisha ukomeye, ashimira Umukuru w'Igihugu wabegereje ubuyobozi butekereza ku baturage cyane.
Ati 'Byadukijije gukora urugendo rw'amasaha dushaka amazi, byanadukuye ku byago byo kurwara indwara zituruka ku mwanda. Ubu abana bacu barajya ku ishuri hakiri kare, ababyeyi barabona umwanya wo gukora ibindi bibateza imbere kuko amazi abegereye.''
Mujawamariya Domina utuye mu Mudugudu wa Nyamirembe we yagaragaje ko mbere banywaga amazi mabi y'imvura bigatuma bahora barwaragurika, ashimira ubuyobozi bwabegereje amazi meza kuri ubu bakaba bishimye.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Matsiko Gonzague, yashimiye abafatanyabikorwa bafashije aka karere mu kubakira abaturage uyu muyoboro w'amazi meza, asaba abaturage kuzayafata neza akabafasha mu kugira isuku.
Ati 'Iyo abaturage bafite amazi hafi barushaho kugira ubuzima buzira umuze, abana bakajya ku ishuri batabanje gukora urugendo rurerure bashaka amazi, ikindi bikongera umusaruro w'ingo mukagira isuku.''
Kuri ubu ibikorwa byo kwegereza amazi mu Karere ka Nyagatare birakomeje aho nibura aka Karere kageze kuri 78% mu kwegereza abaturage amazi meza.

