Hashyizweho komite igenzura ukwihuza kwa BDF na BRD - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 31 Nyakanga 2025, ni bwo BDF yahujwe na Banki y'Amajyambere y'u Rwanda (BRD) hagamijwe kwihutisha uburyo bwo kubona inguzanyo no gutanga inguzanyo ziteguye neza, zigafasha umukiliya kugera ku ntego ze.

Itangazo Minecofin yahaye itangazamakuru ku wa 14 Kanama 2025, rivuga ko komite y'inzibacyuho igenzura ihuzwa ry'ibigo byombi igizwe n'abantu bakora muri Banki Nkuru y'u Rwanda, abakora muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, abo muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, abahagarariye Ikigega Giteza imbere imishinga mito n'iciriritse (BDF) n'abo muri Banki y'Amajyambere y'u Rwanda n'abandi.

Rigira riti 'Komite iyobowe na BRD iri kugenzura ibisabwa byose mu kwihuza, kandi iri gutegura igenabikorwa mu buryo burambuye.'

Minecofin ivuga ko nyuma yo guhuza ibigo byombi, inshingano za BDF zo kwegereza serivisi z'imari abaturage zizakomeza gukorwa ariko bigashyirwa mu bikorwa binyuze mu gukorana bya hafi n'Imirenge SACCO n'urwego rw'abikorera.

BRD ifite imigabane ingana na 45% muri BDF ndetse biteganyijwe ko izatangiza ikigega cyayo cyishingira inguzanyo mu bihe bya vuba.

Riti 'Ni ngombwa gushimangira ko BRD yari ifite imigabane ingana na 45%. Hiyongeraho inkunga ya Banki y'Iterambere y'u Budage na Banki y'Isi, BRD yatangiye gutegura ishingwa ry'ikigega cyayo cyishingira inguzanyo. BRD kuri ubu ifatiye runini BDF mu byerekeye kwishingira inguzanyo.'

Minecofin igaragaza ko uburyo bw'imikorere bushya bwa BRD butanga icyizere cyo kuzatanga umusaruro kubera kwegera abakiliya bayo binyuze muri za SACCO n'ibindi bigo by'imari.

Itangazo risobanura ko amasezerano yasinywe n'inguzanyo zishingiwe bizakomeza kugira agaciro ndetse komite y'inzibacyuho igenzura ukwihuza kw'ibigo byombi ikazakora ibishoboka ntihagire umukiliya cyangwa umufatanyabikorwa uhura n'imbogamizi.

Magingo aya BDF iracyakora n'abakozi bayo bose baracyari mu kazi.

Biteganyijwe ko kwihuza bizanoza imikorere, gukoresha neza amafaranga icyo yagenewe, guteza imbere ikoranabuhanga no kuzamura za SACCO n'ibigo by'imari.

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2023 igaragaza ko BDF yemeje imishinga y'ikodeshagurisha rinini n'ikodeshagurisha riciriritse rya miliyoni 79 Frw, habayeho ubukererwe buri hagati y'iminsi 112 (hafi amezi ane) n'iminsi 1176 (ni ukuvuga imyaka itatu n'amezi abiri).

Inguzanyo y'imishinga yo mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi ifite agaciro ka miliyoni 132 Frw yemejwe nyuma y'ubukererwe bw'iminsi iri hagati ya 102 (amezi atatu) n'iminsi 1186 (imyaka itatu n'amezi abiri).

Iyi raporo iti 'Gutinga kwemeza ubusabe bw'inguzanyo bigira ingaruka zikomeye ku ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga y'abagenerwabikorwa.'

Mu myaka 14, BDF yari imaze gufasha ba rwiyemezamirimo barenga ibihumbi 50 mu gihe imirimo bahanze ibarirwa mu bihumbi 330.

BRD yari isanzwe ifite imigabane ingana na 45% muri BDF



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-komite-igenzura-ukwihuza-kwa-bdf-na-brd

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)