Mu biganiro na Polisi, aba banyonzi bibukijwe ko kugira ngo bubahirize neza amategeko y'umuhanda n'uburyo bunoze bwo kuwugendamo, bagomba guhesha agaciro umurimo bakora.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yibukije aba batwara amagare ko bafite uruhare mu kwimakaza gahunda ya Gerayo Amahoro yashyizweho mu 2019, igamije kuzamura imyumvire y'abakoresha umuhanda kugira ngo birinde amakosa y'abateza impanuka.
Yabibukije ko iyo umuntu atwaye igare akirengagiza amategeko y'umuhanda, bishobora kumuteza impanuka mbi ishobora kumumugaza cyangwa kumutwara ubuzima.
Ati 'Imiterere y'igare isaba urigendaho kwitwararika cyane, akubahiriza amategeko y'umuhanda kugira ngo yirinde impanuka bitewe n'uko impanuka y'igare yongera ibyago byo guhitana uririho cyangwa kumumugaza bityo mwirinde amakosa yabateza impanuka.'
Abatwara amagare bibukijwe ko nyuma ya Saa 18:00 nta gare riba ryemerewe kujya mu muhanda bitewe n'uko buba bwatangiye guhumana kandi batagira amatara.
Ibindi bibukijwe ni ukwirinda gupakira imizigo irenze ubushobozi bw'igare.
Bibukijwe kandi ko kujya mu muhanda wanyoye ibisindisha bibujijwe bityo ababifatirwamo bagomba guhanwa. Ni mu gihe bamwe mu batwara amagare mu Karere ka Musanze usanga bayapakiyeho amajerekani y'urwagwa bityo hakaba hari n'abatandukira bakarunywa kandi bari bunyonge igare.
IP Ignace Ngirabakunzi ati 'Gutwara ku igare inzoga ntabwo bivuze ko ubanza kuzinywa. Niba wanyoye inzoga irinde gutwara igare kuko byongera ibyago by'impanuka zihitana abantu ndetse zikanabamugaza.'
