Gutwara ubwato bwa toni 900 n'impungenge ku mihengeri yo mu kiyaga cya Kivu: Inkuru ya Ndagijimana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri ubu ni we musare utwara ubwato bwa mbere bunini bw'imizigo muri iki Kiyaga kiri hagati y'u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Mu myaka 13 ishize nibwo bwa mbere yatwaye ubwato bw'imizigo nk'umuyobozi wabwo ariko yari amaze imyaka 15 yiga iby'amazi n'ubwato bw'imizigo buzwi ku izina ry'icyombo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko impamvu yahisemo gutwara ubwato n'ubumenyi busabwa.

Ati 'Impamvu nahisemo umwuga wo gutwara ubwato ni uko nta mbogamizi nyinshi zibamo, uba umeze nk'umuntu wigenga kandi baguhemba amafaranga ashimishije'.

Uretse kuba azi gutwara ubwato, Ndagijimana anafite impushya zo gutwara ibinyabiziriga, birimo kategori A yemerera abantu gutwara moto na B yo gutwara imodoka nto.

Mu gihe cya Covid-19, mu 2020, akazi ko gutwara ubwato kabaye gake, akajya amara ibyumweru bibiri atarabona umuzigo atwara, ibyatumye abihagarika akajya gutwara gutwara moto.

Icyorezo kirangiye umushoramari yamutumyeho amuha ubwo bwato buruta ubundi mu bukorera muri iki Kiyaga butwara imizigo.

Ubwo bwato bufite ubushobozi bwo gutwa gutwara toni 900 z'imifuka ya sima. Iyo sima ikunze kuva mu Karere ka Rusizi ayijyana mu Karere ka Rubavu cyangwa i Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Nubwo atwara icyombo kinini si cyo yahereyeho kuko yabanje gutwara igifite ubushobozi bwo gutwara toni 25, icya toni 15, n'igifite ubushobozi bwa toni 450.

Ndagijimana na bagenzi be batwara ubwato buto bavuga ko imbogamizi bakunze guhura na yo ari imiyaga yo mu Kivu ituma iki kiyaga kizamo imihengeri isunika ubwato ikaba yabuhindurira icyerekezo ku buryo ishobora no gutuma ubwato burohama.

Ndagijimana avuga ko mu myaka 13 amaze atwara icyombo hari umunsi umwe wamuteye ubwoba. Uwo munsi yahagurutse i Rubavu saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, agiye i Rusizi. Nk'ibisanzwe byageze saa yine z'ijoro ahura n'umuyaga, bihurirana n'uko hari habuditse igicu ku buryo atabasha kureba imbere. Uwo munsi icyombo cyarayobye ashiduka agiye kugera ku mwaro wa Karongi.

Ati 'Uwo munsi amavuta yanshiriyeho kubera kuyoba no kuzenguruka, mbibwiye databuja ntiyabyumva ankata amafaranga y'andi twanyoye numva merewe nabi ariko ntabwo bikunze kubaho'.

Ni bwo bwato bw'imizigo bunini mu Rwanda

Kugeza ubu icyombo kinini kiri mu kiyaga cya Kivu ni icyitwa Omba Mungu, gitwara toni 900, ariko mu Karere ka Rusizi hari gukorerwa icyombo kizaba gifite ubushobozi bwo gutwara toni 1000.

Icyombo kigira ibice bitatu by'ingenzi, timoneri ariyo nzu abatwara icyombo baba bicayemo, amakobe bivugwa ibyombo bimeze nk'ibisimu bipakirwamo imizigo, n'umuremo ari cyo gice gisongoye gipfumura mu mazi ubwato bukagenda.

Mu cyumba cya Omba Mungu harimo intebe y'umuyobozi wayo, matola yo kuryamaho, n'intebe y'umwunganizi w'umuyobozi wabwo.

Iki cyombo gifite vola ikoreshwa mu kugiha icyerekezo kikagira n'ibyuma bibiri bishinze byifashishwa mu guhinduranya vitensi.

Muri Omba Mungu harimo utwuma tubiri twifashishwa mu kuranga amerekezo (compass/boussole). Muri utwo twuma harimo agacomekwa ku cyombo ku buryo niyo haba hatabona umuyobozi w'icyombo arebaho akabona amerekezo hakabamo n'akandi kadacomekwa ku muriro.

Impamvu harimo boussole ebyiri ni ukugira ngo imwe n'igira ikibazo ikerekana amerekezo atariyo, umuyobozi w'icyombo arebere ku yindi.

Umuyobozi w'icyombo udafite indangamerekezo bimusaba ko agendera hafi y'umwaro kandi imisozi n'ibigobe akabifata mu mutwe.

Ndagijimana na bagenzi be batwara ibyombo nta ruhushya rwo gutwara ubwato bafite, kuko mu Rwanda nta shuri rihari ryigisha amategeko yo gutwara ubwato, ndetse nta n'ibizamini bikorwa ngo abazi gutwara ubwato bahabwe uruhushya rwo kubutwara.

Ati 'Mpuye n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA, namusaba ko byajyaho kuko hari amategeko n'impushya zo gutwara byadufasha kugera ku mishahara twifuza. Hari igihe usaba umushahara bakakubwira ngo umushahara twakugeneye ni uyu, wawanga bagahita bakwambura akazi bakagaha uwari ukungirije mwagendanaga'.

Abatwara ubwato bw'imizigo bahembwa imishahara itandukanye hagendewe ku bunini bwabwo. Uwa make ahembwa ibihumbi 50Frw uwa menshi agahembwa ibihumbi 250Frw ku kwezi.

Ndagijimana Oswald utwara ubwato bw'imizigo bwa mbere bunini mu Kiyaga cya Kivu
Kubera uburebure bw'ubujyakuzimu Omba Mungu ifite ipakirirwa mu mazi hagati ntishobora guparika yegereye inkombe
Ubu bwato ni bwo bufite ubushobozi bwo gutwara toni 900
Indangamerekezo aba ari ingenzi mu gutwara ubwato



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutwara-ubwato-bwa-toni-900-n-impungenge-ku-mihengeri-yo-mu-kiyaga-cya-kivu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)