Impamvu Zimbabwe yitabiriye imurikagurisha ryabereye i Karongi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibintu bitamenyerewe byanatunguye bamwe, kubona igihugu cyitabira imurikagurisha ryo ku rwego rw'Akarere kikamurikira abaturage bako ibikorerwa mu nganda z'iwabo.

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof Charity Manyeruke yashimiye Urwego rw'Abikorera mu Karere ka Karongi rwatumiye Ambasade ya Zimbabwe mu Rwanda kugira ngo imurikire Abanya-Karongi ibikorerwa mu nganda zo muri Zimbabwe.

Ati 'Nagize umwanya wo gutemberera mu Kiyaga cya Kivu. Murabizi ko Ikiyaga cya Kivu kiri mu bifite ubujyakuzimu burebure bugera kuri metero 400, kikagira n'ibirwa birenga 200, nashimishijwe no kubona inyambo zoga, ziva ku kirwa kimwe zijya ku kindi. Ubwo ni ubwiza bwa Karongi'.

Amb. Manyeruke yavuze ko bashimishijwe n'uburyo abaturage ba Karongi bakunze ibikorerwa mu nganda zo muri Zimbabwe birimo imitobe, biswi, isukari, amavuta n'ibindi.

Ati 'Nagize n'umwanya wo gutemberera ibibanza bitandukanye by'iri murikabikorwa n'imurikagurisha, mbona ibintu birimo byakorewe mu Rwanda. Narabikunze ni byiza. Ibyakorewe mu Rwanda n'ibyakorewe muri Zimbabwe biradufa kunga ubumwe'.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yashimiye Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof Charity Manyeruke n'Ikigo cya Zimbabwe gishinzwe iterambere bitabiriye imurikagurisha rya Karongi avuga ko biteze ko ubutaha hazaboneka n'ibindi bihugu bizaryitabira.

Ati 'Ubushize bari hano bagenda mu maduka atandukanye berekana ibikorerwa mu nganda z'iwabo, ariko tumaze kumumenyesha ko dufite iri murikabikorwa biyemeza ko bazahaguruka bakaza kwerekana ibikorwa bya bo. Niyo mpamvu mwabonye ko bahawe igihembo kuko ni cyo gihugu cyo mu mahanga cyaje kugaragaza ibikorwa bya cyo hano mu imurikagurisha rya Karongi. Murumva rero ko ari amahirwe adasanzwe twagize turizera ko ubutaha tuzabona inganda zabo nyinshi n'iz'ibindi bihigu bizatuma imurikagurisha rijya ku rwego rukomeye'.

Imurikabikorwa n'imurikagurisha rya Karongi ryitabiriye n'imiryango, abacuruzi n'ibigo by'ubucuruzi 72.

Zimbabwe ni cyo gihugu cyitabiriye imurikagurisha ryateguwe n'Akarere ariko byitezweho gufungura amarembo ku bindi bihugu
Meya w'Akarere ka Karongi ashimira Zimbabwe yitabiriye iri murikagurisha
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof Charity Manyeruke, yashimye uko Abaturage bakunze ibikorerwa mu nganda zo muri Zimbabwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-zimbabwe-yitabire-imurikagurisha-ryabereye-i-karongi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)