Ni igikorwa cyabaye ku wa 22 Kanama 2025. Cyitabiriwe n'abadipolomate batandukanye barimo n'abahagarariye ibihugu byabo muri Sénégal.
Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n'abayobozi bo muri Sénégal bari bayobowe na Minisitiri w'Urubyiruko, Umuco na Siporo, Khady Diene Gaye.
Ibirori byo kwizihiza Umuganura byaranzwe n'ibikorwa bitandukanye birimo imbyino za Kinyarwanda, kuvuza ingoma za Kinyarwanda, guha abana amata n'ibindi.
Hatanzwe kandi ikiganiro cyarimo Dr Munana Yves utuye muri Sénégal, Prof. Racine Senghor wahoze ari Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Musee des Civilisations Noires yo muri Sénégal n'Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni muri Sénégal, Aminata Maiga.
Muri iki ikiganiro, Dr Munana yibanze ku kamaro k'Umuganura ku Banyarwanda, mu gihe abandi bagaragaje isano yawo n'ibindi bikorwa byo mu muco w'ibihugu bya Afurika.
Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal, Festus Bizimana yashimye umubano mwiza umaze igihe hagati y'u Rwanda n'iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Yeretse abitabiriye ibirori ko Umuganura ari inkingi mwamba mu mibereho y'Abanyarwanda, agaragaza ko ugira uruhare mu kunga ubumwe no mu iterambere ry'igihugu.
Ambasaderi Bizimana yibukije kandi ko mu gihe cyo hambere Umuganura wibandaga cyane ku musaruro mu buhinzi n'ubworozi ariko ko ubu wibanda ku bikorwa byose by'iterambere mu bukungu no mu mibereho myiza y'Abanyarwanda.
Minisitiri Gaye yerekanye ko Umuganura ufitanye isano na bimwe mu bikorwa byo muri Sénégal, atanga urugero ku baturage bo mu gice cya Petite Côte giherereye ku Nyanja ya Atlantique, na bo bakora ibirori byo kwishimira umusaruro, biba hagati ya Nzeri na Ugushyingo.
Minisitiri Gaye yashimangiye ko ibikorwa nk'ibyo, bikunze kugaragara mu gice cyo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, bigaragaza ubumwe bw'abaturage, yemeza ko gukomeza uwo muco ari inshingano za buri wese cyane cyane urubyiruko.
Mu birori byo kwizihiza Umuganura muri Sénégal herekanwe filime mbarankuru isobanura uyu muco, inagaragaza ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 31 ishize rwiyubaka.
Ni filime yatumye abitabiriye biganjemo abahagarariye ibihugu byabo muri Sénégal, batangarira ibyagezweho nyuma y'amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Leta y'u Rwanda yafunguye Ambasade muri Sénégal muri Gicurasi 2011 ikaba ireberera n'ibihugu bya, Cabo Verde, Gambia, Guinea Bissau na Mali.
Festus Bizimana ni Ambasaderi wa kane nyuma ya Gerard Ntwari, Mathias Harebamungu na Jean Pierre Karabaranga.
U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay'ubufatanye mu by'umuco yasinywe mu 1975, ay'ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay'ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w'ibihugu byombi yasinywe mu 2016.
Hari kandi amasezerano y'ubufatanye ari hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA na Radiodiffusion Télévision Sénégalaise.










Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-muri-senegal-bizihije-umuganura