Chairman wa APR FC yavuze kuri Jangwani na Super Manager #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko Mugisha Frank [Jangwani] akiri umuvugizi w'abafana ba APR FC nta muntu wigeze amusimbura.

Ibi yabitangarije Ikinyamakuru ISIMBI, ni nyuma y'ibyavuzwe ko ko yasimbujwe Super Manager igihe Jangwani yari afunzwe.

Chairman Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko Jangwani akiri umuvugizi w'abafana kuko atigeze asimbuzwa.

Ati "cyane rwose, ntimwabonye ko yanafunguwe, nibyo nababwiraga Ubutabera burigenga twagombaga kwihangana kandi mwarabibonye byarangiye neza, Jangwani aracyari umuvugizi, ikindi ntabwo umuvugizi w'abafana ishyirwaho n'ubuyobozi bwa APR FC, abafana baratora rero nta matora yigeze aba."

Yavuze ko Super Manager ari umufana wa APR FC kandi bamwemera, yari yifashishijwe nka 'Influencer'.

Ati "Super Manager ni Influencer kandi irushanwa twarimo hari ba 'Influencers' benshi sinzi impamvu ari we mwavuze gusa, twari dukeneye abantu bakangurira abantu bakaza kandi Super Manager ni umufana wacu kandi turamwemera."

Yasabye abafana gukomeza gushyigikira ikipe yaba ko n'ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose ngo izatange umusaruro.

Chairman wa APR FC yavuze ko Jangwani akiri umuvugizi w'abafana
Jangwani yari amaze iminsi afunzwe
Chairman wa APR FC yavuze ko Super Manager atari umuvugizi w'abafana ahubwo ari umukunzi wa yo



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11741

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)