Ukuri ku mafoto ya Bull Dogg, Jay C na Jacky bambaye imyenda y'abihayimana (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Jay C yavuze ko amafoto ye ari kumwe na mugenzi we, Bull Dogg bambaye imyenda y'abihayimana ikiyihishe inyuma ari indirimbo bakoranye bise 'Oh Dieu'.

Mu gitindo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025 nibwo umuraperi Jay C yatunguranye ashyira hanze amafoto ye n'umuraperi Bull Dogg ndetse na Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga bambaye imyenda y'Abihayimana.

Ni amafoto yatangiye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kuko ari ibintu bidasanzwe bibaza inkomoko ya yo.

Bull Dogg na Jay C bakaba bagaragaye bambaye nk'abapadiri ni mu gihe Jacky we aba yambaye nk'abamasera (Ma Soeur).

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Jay C yavuze ko ari amafoto yavuye mu mashusho y'indirimbo 'Oh Dieu' bitegura gushyira hanze yakoranye na Bull Dogg.

Ati "nta kindi ni indirimbo twitegura gushyira hanze, ni indirimbo yitwa 'Oh Dieu', igitekerezo cyo kwambara gutya ni uko twasanze bigendanye n'ubutumwa buri mu ndirimbo."

Iyi ndirimbo ya 'Oh Dieu' Jay C Ambassador ikaba izajya hanze mu cyumweru gitaha.

Jay C na Bull Dogg batunguranye bashyira hanze amafoto bambaye nk'abapadiri
Indirimbo 'Oh Dieu' izasohoka bambaye gutya
Jacky azaba ari muri iyi ndirimbo
Bull Dogg na Jacky
Ni amafoto yavugishije benshi



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11732

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)