Bisa n'aho mudashishikajwe n'uko RDC yatekana: Makolo ku barimo n'umuyobozi wa Komisiyo ya Loni - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Ni mu butumwa yanyujije kuri X abwira abarimo umunyamakuru wa Reuters, Sonia Rolley na Volker Türk.

Byose byaturutse ku nkuru ya Reuters Sonia Rolley yanditse ivuga ko ngo M23 yishe abasivili 319 barimo abana 19 n'abagore 48 muri Nyakanga 2025.

Ni amakuru iki kinyamakuru cyagaragaje ko gikesha Volker Turk wavuze ko byagaragajwe n'ababibonye imbonankubone.

Turk yavuze ko ubugizi bwa nabi bwakorewe muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru ari bwo 'bwahitanye abantu benshi kuva M23 yagaba ibitero mu 2022.'

Ibi biro ntaramakuru ku musozo w'inkuru byanditse ko bitigeze bigenzura neza iby'ubwo bwicanyi icyakora ko hari abantu bo muri RDC bavuga ko bubahiriza uburenganzira bwa muntu bavuze ko ngo babonye M23 yica abantu benshi.

Uyu musozo w'inkuru ni wo watangaje abarimo na Yolande Makolo, abwira Sonia Rolley na Volker Turk ko ari ibintu biteye isoni.

Ati 'Bisa nk'aho mutarajwe ishinga no gushaka igusubizo cy'amahoro arambye muri iyi ntambara.'

Hakivugwa iby'ubu bwicanyi Perezida w'umutwe witwaje intwaro wa M23 mu rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, yabwiye Reuters ko nubwo bari gukurikirana ukuri kuri ibi birego ariko bishoboka cyane ko ari uburyo bwo gushaka kwanduza izina ry'uyu mutwe ugizwe n'Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo.

M23 igiye kumara amezi umunani yarigaruriye ibice by'ingenzi mu Burasirazuba bwa Congo, harimo Umujyi wa Goma muri Kivu y'Amajyaruguru n'uwa Bukavu muri Kivu y'Amajyepfo.

Ni intambwe uyu mutwe wagezeho ntiyishimirwa na benshi cyane cyane bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi kuko inyungu bakuraga muri iki gice gikungahaye ku mutungo kamere zari zibangamiwe.

Uyu mutwe ugaragaza ko ugamije guhagarika ubugizi bwa nabi n'ubwicanyi bikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi, kenshi ubutegetsi bwa Congo buvuga ko ufashwa n'u Rwanda, ibintu rutahwemye kugaragaza ko ari amatakirangoyi ya RDC yimakaje ibyo kugirira nabi abaturage bayo.

Ikindi u Rwanda rushinja RDC guha urwaho FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kugeza naho abarwanyi b'uyu mutwe w'abajenosideri winjijwe mu gisirikare cya Congo.

Mu minsi mike ishize imirwano ya M23 n'imitwe yitwaje intwaro ikorana na FDLR yakajije umurego mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

Umutwe wa CMC-FDP ukorana na FDLR wagabye ibitero ku birindiro bitandukanye bya AFC/M23 muri teritwari ya Rutshuru, havuka imirwano ikomeye, abaturage benshi barahunga.

Mu gitondo cyo ku wa 4 Kanama, M23 na CMC byahanganiye mu duce dutandukanye two muri gurupoma ya Kihondo, sheferi ya Bwito muri Rutshuru. Amasasu menshi yumvikanye yatumye abaturage bagira ubwoba, bahungira Mwesso na Katsiru.

M23 kandi yakomeje guhangana n'idi mitwe nka APCLS mu bice bitandukanye bya Masisi no muri teritwari ya Walikale na PARECO mu gace ka Katovu, Mungoti, Kaloba na Mungoti muri gurupoma ya Mufunyi Kibabi.

Iyi mirwano ikomeje mu gihe AFC/M23 na Leta ya RDC tariki ya 19 Nyakanga 2025 byashyize umukono ku mahame ya Doha aganisha ku masezerano y'amahoro, aho impande zombi zemeranyije guhagarika imirwano burundu.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, tariki ya 4 Kanama 2025 yagaragaje ko Leta ya RDC ifite uruhare mu bitero iyi mitwe iri kugaba ku birindiro byabo, kandi ko ishaka kubasunikira mu makosa.

Yolande Makolo yakebuye abarimo umuyobozi wa Komisiyo ya Loni ishinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Türk, agaragaza ko bisa n'aho batarajwe ishinga no kuba RDC yatekana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yolande-makolo-yakebuye-abarimo-umuyobozi-wa-komisiyo-ya-loni

Post a Comment

1Comments

Post a Comment