Amakuru y'uru rupfu yamenyekanye mu masaha y'amanywa yo ku wa 9 Kanama 2025, bibereye mu Mudugudu w'Ubumwe, Akagari ka Cyimana, Umurenge wa Tumba, ho mu Karere ka Huye.
Abaturiye aho nyakwigendera yakoraga bavuga ko yari umuzamu mu gipangu gituyemo imiryango ibiri umwe w'umugabo w'imyaka 67 n'undi uw'imyaka 51.
Mu muryango w'uwo mugabo w'imyaka 51, bivugwa ko hari hashize iminsi mike babuze ishyiga rya 'gaz', noneho mu ijoro rishyira ku wa 9 Kanama 2025; umugore we w'imyaka 33, yatahanye n'undi mugabo, maze bageze mu rugo batangira gukubita nyakwigendera bamuhora icupa rya gaz bamushinjaga kwiba, bimuviramo urupfu.
Amakuru akomeza avuga ko bakimara kubona apfuye, bahise bamukururira mu gikoni cy'abaturanyi babo bo mu gipangu, maze bahita bacika.
Ku wa 9 Kanama 2025 mu ma Saa Saba, nibwo abaturage batanze amakuru, maze inzego z'umutekano zitangira iperereza zihita zita muri yombi uyu Rukundo, mu gihe umugore we agishakishwa n'undi mugabo bikekwa ko baryamanaga.
Umuvugizi wa Polisi, mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangarije IGIHE ko nyir'uru rugo yatashye mu gitondo agasanga umuzamu wabo yapfuye, ariko ntabivuge bikarinda kuvugwa n'abaturanyi ari na yo mpamvu yahise atabwa muri yombi, azira guhishira urupfu rw'umuntu.
Ati ''Mu buhamya butangwa n'abana bo muri urwo rugo, baremeza ko babonye umugore wo muri urwo rugo akubita umuzamu wabo ari kumwe n'umugabo batamenye, bamaze kumwica baratoroka, ariko na nyir'urugo na we ntiyatanze amakuru.'
CIP Kamanzi akomeza avuga ko ukekwa afungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Ngoma, mu gihe iperereza ryo gushakisha abo bakekwaho uruhare muri iki cyaha rigikomeje, naho umurambo wa nyakwigendera wo ukaba wajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
CIP Kamanzi, yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, agaya cyane uwahishe amakuru y'urupfu rw'uwari umukozi we.
