Igisirikare cya Finlande kigiye guhagarika gukoresha ikirango cy'Aba-Nazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikimenyetso mu myaka yo hambere cyubahwaga kigafatwa nk'icy'ubukire n'imibereho myiza, amohoro n'amahirwe n'ibindi. Cyakoreshwaga mu myizerere nka Hindouisme, Bouddhisme na Jaïnisme.

Mu kinyejana cya 2020 Adolf Hitler n'Aba-Nazi muri rusange bafashe 'swastika' nk'ikirangantego cyabo.

Kubera ko Aba-Nazi ari bo bakoze Jenoside yakorewe Abayahudi, iki kimenyetso, cyafashwe nk'igishishikariza urwango, ivangura, urwango ku Bayahudi n'ibindi bibi byinshi bijyanye n'amarorerwa Aba-Nazi bakoze.

Igisirikare cya Finlande kirwanira mu kirere cyafashe iki kirango bwa mbere mu 1918, mbere y'uko Adolf Hitler akigira icy'Aba-Nazi mu Budage.

Indege z'iki gihugu zariho iki kimenyetso kugeza mu 1945 ubwo ibihugu byari byihurije mu itsinda rimwe n'iryarwanaga n'u Budage mu Ntambara ya Kabiri y'Isi byasabye ko abarigize bakuraho icyo kimenyetso.

Icyakora cyasigaye ku mabendera n'ibindi birango bitandukanye, ku midari itangwa ndetse no ku mpuzankano.

Ni ikirango cyateye ibibazo Abanya-Finlande mu bufatanye n'ibindi bihugu harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'uko umwe mu bayobozi iki gisirikare witwa Col Tomi Bohm yabitangaje.

Ati 'Twari gushobora gukomeza gukoresha iri bendera, ariko rimwe na rimwe ubona ari ibintu biteye isoni iyo twakiriye abashyitsi b'abanyamahanga. Birashoboka ndetse birumvikana ko tugomba kubaho dukurikije ibihe turimo.'

Abo ku cyicaro gikuru cy'ingabo zirwanira mu kirere bamaze gukuraho iki kirangantego, bagaragaza ko kizagenda kivanwa ku bindi birango mu myaka iri imbere.

Iki kimenyetso cyakumiriwe n'ibihugu byinshi birimo u Budage mu buryo bwo kwitandukanye n'amarorerwa ya Hitler.

Igisirikare cya Finlande kigiye gukura ikirango cy'Aba-Nazi ku birango byacyo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisirikare-cya-finlande-kigiye-gukura-ikirango-cy-aba-nazi-ku-birango-byacyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)