Bad Rama umaze iminsi yibasira, asebya u Rwanda n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu, yangiwe kwinjira mu gitaramo cya Ruti Joel cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni igitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2028 kibera muri Leta ya Indiana aho cyitabiriwe n'abanyarwanda batandukanye batuye muri iyi Leta n'ahandi byegeranye.
Ni igitaramo na Bad Rama yari yashatse kwitabira ariko ahageze yahahuriye n'ibibazo bikomeye kuko yabwiwe ko atemerewe kwinjira.
Uyu wari waje yitwaje n'abashinzwe kumurindira umutekano, yasabwe no guhita ava hafi y'aho icyo gitaramo cyaberaga.
Bad Rama wabaye inyanga Rwanda kubera uburyo yirirwa asebya igihugu, mu mashusho ye yagiye hanze yumvikanaga arimo avuga agahinda ke, uburyo yasohowe nk'igisambo.
Ati "Hari igitaramo cy'Umunyarwanda Ruti Joel, bamamaje igitaramo ndakibona nk'abandi nkora urugendo aho nanyuze muri Leta enye zose ngo mpagere, navuye Phoenix njya Denver mva Denver njya Michigan mfata imodoka n'ikipe yanjye, ndahageze kwinjira mu gitaramo ibibaye urabibonye, ntabwo ntuje na gato, uzi ko umuntu ampamagarije nk'igisambo?'
Bwinshi mu butumwa bwagiye butangwa kuri aya mashusho, bakaba bashimiye Ruti Joel n'abo bafatanyije gutegura iki gitaramo kuko babashije gukumira umuntu nka Bad Rama kuko nta keza ke aho asigaye arajwe ishinga no kubiba urwango n'abacakubiri mu banyarwanda, asebya igihugu n'abayobozi bacyo.
Ni igitaramo cyagaragayemo kandi TMC wahoze mu itsinda Dream Boys wasusurukije abakitabiriye.
Source : http://isimbi.rw/bad-rama-yasohowe-nk-igisambo-mu-gitaramo-cya-ruti-joel.html