Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Dusenge Clenia wamamaye nka Madederi, yavuze ko ikintu kimushimisha kuruta ibindi byose ari ukuba yarisanze ari umunyarwndakazi.
Ni mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku buzima bwe bwo hanze y'akazi ko gukina filime asanzwe akora.
Madederi avuga ko muri filime yakinnye, filime yamugoye ari iya Papa Sava akinamo n'ubu kuko bimusaba kwihinduranya akina 'role' zitandukanye rimwe na rimwe zidafite aho zihuriye n'imico ye.
Ati 'Iyo nakinnye ikangora cyane ni Papa Sava kubera ko habamo ibintu byinshi kugira amahane, kurwana, gutukana, mbere byabanje kungora, kwigira umuntu utari we utukana noneho ntuka abagabo, nisanga akenshi bampaye gukina ntuka abagabo rero birangora cyane, gusa ntibikingora cyane namaze kubimenyera mbigira akazi.'
Akomeza avuga ko iyo yabonye akanya yaruhutse atari mu kazi, undi mwanya awumara ari mu rugo aruhuka ubundi akaba arimo asenga.
Ikindi kintu ajya akora mu rwego rwo kwishimisha ni 'Njye nkina Volleyball na Basketball. Nkiri mu mashuri yisumbuye najyaga nkina Basketball ariko ntabwo nigeze ntekereza ko nabigira akazi.'
Uyu mukinnyi wa filime ukunzwe cyane yavuze ko mu buzima bwe bwose ikintu cyamushimishije ari ukuba yaravutse akisanga ari umunyarwandakazi.
Ati 'Ikintu cyanshimishije mu buzima bwanjye bwose? Ni ukuba ndi Umunyarwandakazi, icyo kintu kiranshimisha, buri gihe iyo mbitekereje biranshimisha cyane.'
Kimwe mu bintu yavuze ko byamubabaje ari ukwisanga atazi kuririmba no kuba adafite n'ikibuno kinini benshi bita 'Nyash.'
Ati 'Ibyambabaje ni byinshi. Kwisanga ntazi kuririmba no kuba ntafite Nyash [hahaha]. Njya numva abantu babivugaho, iyo numvise babivugaho nanjye mpita mbitekerezaho ariko tutibagiwe ko iyi 'taille' yacu igezweho, nababeshyaga.'
Yemeje ko mu buzima bwe hari abantu bamubabaje atarababarira ndetse atanakwemeza ko azabababarira ariko ngo ni ukubiha igihe akareba uko bizagenda.
Source : http://isimbi.rw/kutamenya-kuririmba-kimwe-mu-byababaje-madederi-ushimishwa-no-kuba.html