Sosiyete Blue Origin ya Jeff Bezos iri gutegura umushinga mushya witwa Project Sunrise, ugamije kwimurira ububiko bw'amakuru mu isanzure. Iyi gahunda yatangajwe mu nyandiko yashyikirijwe Leta ya Amerika ku wa 19 Werurwe 2026, aho iyi sosiyete yasabye uruhushya rwo kohereza ibyogajuru byinshi cyane byakwifashishwa muri uwo mushinga.
Intego nyamukuru ni ukugabanya ibikorwa bikoresha ingufu nyinshi ku Isi, cyane cyane ibijyanye na za seriveri zibika amakuru. Mu isanzure, izi seriveri zashobora gukoresha ingufu z'izuba zidahagarara kandi zigakorerwa mu bukonje busanzwe buhari, bityo bikagabanya ibibazo byo gukonjesha no gukoresha amashanyarazi menshi.
Si Blue Origin yonyine ifite iki gitekerezo kuko na SpaceX irateganya kohereza ibyogajuru byinshi cyane, mu gihe ibindi bigo nka Starcloud na Google nabyo biri gukora igerageza muri uru rwego.
Mu ishyirwa mu bikorwa, hazoherezwa uduce duto twa seriveri (modules) tukazateranyirizwa mu isanzure n'imashini zikorana n'ubwenge bukorano (robots), kuko abantu batabasha kubikora byoroshye muri ibyo bihe.
N'ubwo bimeze gutyo, hari imbogamizi zikomeye zirimo uburyo bwo gusana seriveri zangiritse no kugenzura imyanda yo mu isanzure ishobora guteza ibyago. Inzobere zivuga ko n'ubwo bishoboka, iri koranabuhanga ritaragera ku rwego rwo gukoreshwa vuba, rikazashoboka nyuma ya 2030.

