Amateka Mwasangiye n'abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yasezeranyije Abayisilamu bo mu Rwanda ko ikibazo cy'ubutaka bemerewe bwo kuzubakaho icyicaro gikuru cy'Umuryango w'Abayisilamu kigiye gukemuka vuba bitarenze uyu mwaka.

Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Werurwe 2026 ubwo yahuraga n'Abayisilamu bo mu Rwanda.

Perezida Kagame yemereye Abayisilamu bo mu Rwanda inkunga, muri gahunda y'icyerekezo Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda ufite cyo kubaka icyicaro gikuru cy'uwo muryango.

Ati 'Icyo tuba dushinzwe ni ukubatera inkunga, iyo nkunga rero irahari izaboneka. Izaboneka uko ishobotse. Muzangaye gutinda, ariko ntaguhera.'

Yakomeje ati 'Hari ibintu twigeze gusezerana naje kumenya vuba aha ko bitakurikijwe uko byari bikwiye, ubwo ibyo ndabyibaraho nk'umwenda. Hari ibyasezeranyijwe kera mu 2011, byaratinze ariko ntabwo bizahera. Ibyo ndabyitaho vuba aha.'

Yakomeje agaragaza ko yiteguye kubaha ubufasha mu byo bari gukora ariko ko na we azababaza uko byakoreshejwe.

Ati 'Ntabwo uyu mwaka uzashira bitabaye. Biraza gukemuka, ntabwo nzagaruka hano mukinyishyuza ahubwo tuzagaruka hano ari njyewe ubishyuza icyo mwabikoresheje.'

Yakomeje yerekana ko nyuma y'amateka mabi yihariye Abayisilamu banyuzemo n'Abanyarwanda muri rusange ubu ari igihe cyo guhindura ibintu, Abanyarwanda bose bakagira uruhare mu iterambere.'

Ati 'Ni inzira yo guhindura ubuzima, guhindura imiyoborere, guhindura amatwara, igihugu cy'u Rwanda kigatera imbere, Abanyarwanda bose bafite uruhare ntawutotezwa. Ibyinshi mushimira, bishimirwa kubera ko bitari bihari, ariko ubundi iyo umuntu akoze ibikwiriye kuba ari byo bikorwa ntabwo aba agomba kubishimirwa cyane.'

Yasabye Abayisilamu bo mu Rwanda ko bakwiye kugira uruhare muri gahunda y'iterambere ry'Igihugu muri rusange kimwe n'abandi Banyarwanda.

Ati 'Kugira ngo bihinduke bizagomba ko namwe mubigiramo uruhare. Kugira ngo u Rwanda ruhinduke Abanyarwanda mwese mugomba kubigiramo uruhare. N'ibi by'amadini, kumva ko ugomba gushyiraho uburyo amadini agomba kuba akora, amadini n'amatorero ibyo ashinzwe ubundi birumvikana, nta n'udakwiye kubishyigikira ariko kugira ngo bigende neza, muri ayo madini ubwayo n'amatorero akwiye kubanza agakora neza, agakora ibikwiriye kuba bikorwa.'

Perezida Kagame yasobanuye ko Leta yashyizeho uburyo bwo kugenzura imikorere y'amadini n'amatorero mu rwego rwo kunoza imikorere yayo no kwirinda ko abantu bakomeza kwihisha mu mutaka wayo bagamije kunyunyuza imitsi y'abaturage.

Ati 'U Rwanda akazi kacu, politiki yacu, imiyoborere yacu ni ugushyira ibintu mu buryo bukwiye. Ntawe tubuza amahoro na busa.'

Yongeyeho ati 'Uburyo bwashyizweho n'inzego za Leta kugira ngo bifate umurongo muzima, byari ukubuza abantu, ntabwo byabaye mu Bayisilamu gusa byabaye no mu yandi madini n'amatorero…ugasanga umuntu yihishe inyuma y'idini cyangwa itorero ashyizeho ikintu kigamije inyungu ze no kwambura abandi.'

'Ni nko gushyiraho bariyeri, ugahagarika abantu, ukabeshya icyo uri cyo ugatangira kubambura umutungo wabo…ntabwo rero bikwiriye kuba bikorwa mu dini iryo ari ryo ryose.'

Yijeje Abayisilamu ko amateka yo gutotezwa no guhezwa banyuzemo kimwe n'abandi Banyarwanda atazasubira ukundi.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yashimiye Umukuru w'Igihugu wifatanyije n'Abayisilamu mu Rwanda, yizeza ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.



Source : https://rushyashya.net/amateka-mwasangiye-nabandi-kugirango-ahinduke-abanyarwanda-bose-bagomba-kubigiramo-uruhare/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)