Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze gukurikirana ibibazo by'abaturage, bakabikemura, bitaba ibyo bakegura kuko imikorere yabo idahwitse idashobora kugira aho igeza igihugu.

Yabigarutseho ubwo yasozaga Inama Nyunguranabitekerezo y'Abayobozi b'Inzego bwite za Leta n'inzego z'ibanze yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako. Yitabiriwe n'abayobozi b'uturere, ba minisitiri batandukanye n'abandi.

Muri iyi nama hagarutswe ku bibazo bikigaragara mu miyoborere, birimo imikorere idahwitse, abayobozi badakorana, serivisi mbi n'ibindi.

Mu ijambo rye ritangiza inama, Minisitiri w'Intebe yavuze ko Raporo y'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere igaragaza ko imitangire ya serivisi igenda isubira inyuma kuko yavuye kuri 78,2% mu 2023, igera kuri 75,8 % mu 2024, naho mu 2025 igera 71,7%.

Mbere y'uko Perezida Kagame atangira ijambo rye, yabwiwe ko abayobozi binenze, bakiyemeza kuvugurura imikorere yabo. Yabajije abayobozi niba ari ubwa mbere bumvise ibyasuzumwe, ibyo kwinenga, ibyashingiweho abantu binenga ndetse n'imyanzuro.

Ati 'Ni inde hano ubyumvise bwa mbere? Ubwo ni ukuvuga ngo hari ikindi kibazo kitari kiri mu byinenzwe. Naho wahora winenga ugasuzuma ibitagenda neza byose ku murongo ndetse ugafata ingamba z'uko ibintu bigiye guhinduka ariko icyo tuvanamo kikaba kubisubiramo? Ubwo haba hari ikibazo ki? Ndashaka ko mumbwira niba ari nacyo mwasuzumye.'

Perezida Kagame yavuze ku bayobozi bahora bakora amakosa, bagasaba imbabazi bavuga ko batazongera, avuga ko atumva ukuntu umuntu akora ikosa rimwe buri gihe.

Ati 'Gukora ikosa rimwe buri gihe ukarisabira imbabazi, ukarisubiramo ntabwo mbyumva nk'uburyo bw'abantu bakora amakosa mu buryo busanzwe. Biba byabaye ikibazo…Ibyavuzwe ni amakosa akorwa buri gihe n'abantu bamwe cyangwa se abantu bamwe binavuze abiswe abayobozi…Niba uri muri uyu mwanya nk'umuyobozi ugakora ikosa, ukarisubiramo, haba hari ikibazo utumva neza ugomba guhindura.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu akora ikosa rimwe, n'umusimbuye na we akazasubira agakora rya kosa.

Ati 'Ikibazo kiri muri twe nk'Abanyarwanda? Dufite ikibazo kihe? Uko mwicaye hano mwese, ntabwo navuga ko mutumva inshingano n'ibikwiriye kuba bikorwa, murabyumva. Muranandusha no kubyumva. Ariko njye aho bigeze ni yo mpamvu mbaza ikibazo nk'iki'.

Perezida Kagame yatanze ingero ku mishinga, igenamigambi rituzuye, avuga ko muri iyo ngeri hari ibintu bifite ikibazo kuko kugena imigambi ntuyihuze n'ibigomba gukorwa, udashobora kugira icyo ugeraho cyangwa se nabwo wakigeraho bikaguhenda.

Ati 'Bigomba kujyana. Hariho noneho no kutagena imigambi cyangwa kugena imigambi nabi. N'iyo waba wagennye imigambi neza uko bikwiriye ariko utayihuza n'ibikorwa bigomba gukorwa, icyo ni ikibazo cy'umwihariko […] ntabwo ushobora gukora ibintu utateguye imigambi yabyo ngo ugire icyo uvanamo gikwiriye.'

Yatanze urundi rugero, abaza abayobozi bo mu Burasirazuba, ku mushinga wagombaga gufasha mu kuhira ugatanga n'amazi ku baturage. Abaza icyabuze ngo ibyo byombi bikorwe.

Ati 'Ugakurikirana kimwe utakurikiranye ikindi. Wagera ku mwanzuro gute uguha ibyo wifuza?'

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko hakozwe igice kimwe cyo kuhira, hanyuma habaho kwibagirwa ko hagomba gutangwa n'amazi ku baturage.

Perezida Kagame yahise amubaza impamvu bibagiwe gukora ibintu bifitiye inyungu abaturage. Yabajije icyabuze ngo abantu bafite aho bahuriye n'umushinga bavugane.

Ati 'Ubwo mwavuye aha noneho mugiye kuvugana, ibintu ntarabona mu myaka 31 ishize'.

Rubingisa yavuze ko kutavugana abayobozi babyinenze, bakiyemeza ko bagiye gushyiramo n'umuturage akajya atanga ibitekerezo mu bimukorerwa.

Perezida Kagame yamubajije niba kuba byaganiriwe bigiye gukemuka, ko bigiye kuba, ibibazo bigakemuka, Rubingisa amusubiza ati 'ni ukuri'.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari ikibazo gikwiriye guhindurwa vuba na bwangu abantu bakareka guhora basubiramo gusa banasaba imbabazi. Yavuze ko abayobozi bibagirwa ibyo bagomba gukora, bakibagirwa n'abo bagombaga kubikorana.

Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi batuzuza inshingano, avuga ko babiterwa n'imico mibi kandi ko iyo yiganjemo ubwirasi nubwo baba babikora ntacyo bishingikirije.

Ati 'Impamvu ya mbere mufite imico mibi irimo n'ubwirasi, iki gihugu cyanyu muzagisenya. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa. Mwiratana iki? Abayobozi muri hano mwiratana iki?'

Perezida Kagame yavuze ko niba abayobozi bemeye kujya mu nzego z'ubuyobozi, batagomba guhunga inshingano, ahubwo bikwiriye gukorwa cyangwa se niba ntacyo bibatwaye bakajya ahandi bagakora ibyo bashaka.

Ati 'Uwiba aziba wenda agire ibyago bamufate afungwe cyangwa uzakora andi marorerwa aho muzaba mwagiye muhure n'ingaruka zayo.'

Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha.

Yakomeje agira ati ' Ubu muri aha muri abayobozi b'Abanyarwanda mwikorera ibyo mushatse? Ntawe uzababaza, ntawe uzabakurikirana n'ibi mwavugaga mugiye kwinenga, hari ikintu cyangombwa mutavuze. Ntabwo nigeze numva mu myanzuro muvuga uko muzakurikirana uko ibi muvuye hano musezeranye bizashyirwa mu bikorwa.'

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko kugira ngo ibyemejwe bishyirwe mu bikorwa, abayobozi bazajya bahura, Perezida Kagame amusubiza ko bidahagije ahubwo hakwiriye kugira ababiryozwa.

Perezida Kagame ati 'Ntabwo umuntu umwe yaburizamo umushinga ukwiriye guha abantu ibihumbi 10 amazi kuko ngo yibagiwe. Ariko murumva uburemere bwabyo? Umuntu agaharika umushinga wagombaga kuramira abantu ibihumbi bikaba ibintu bisanzwe.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari ibyo abona ku mbuga nkoranyambaga, abaturage batakamba, akabyoherereza abayobozi ababaza ibyo ari byo, bakamusubiza ko batabizi. Yibaza ukuntu batamenya ibintu bibera mu gace kabo.

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu n'ikintu kibi gikorwa abantu bakireba, ntihagire uvuga ati 'sigaho'.

Photo: Igihe.com



Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yavuze-ko-kwibagirwa-ibifitiye-inyungu-abaturage-ari-icyaha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)