Mutoni Assia yakiriye benshi mu byamamare abereka abana yabyariye muri Amerika (AMAFOTO+VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa fillime nyarwanda, Mutoni Assia usanzwe utuye muri Amerika, yakiriye benshi mu byamamare nyarwanda, inshuti n'umuryango mu rwego rwo gusangira nabo abereka umugabo n'abana yabyariye muri Amerika.

Ni mu muhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026 Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hari nyuma y'uko uyu wakunzwe mu mafilime menshi yageze mu Rwanda saa saba z'ijoro (tariki ya 18 Werurwe 2026) aho yari kumwe n'umugabo we, Uwizeye Mohammed n'abana babo babiri.

Mu kiganiro na ISIMBI, Assia aheruka kuvuga uburyo kubyarira muri Amerika byamugoye cyane, bituma anyura mu buzima butoroshye.

Ati 'Ubwa mbere byarangoye kuko ibere ryanze kuvamo amashereka, rirabyimba cyane kugeza aho buri munsi najyaga mpamagara mama. Njyewe n'ubu iyo mbyibutse mpita mpinduka undeba kubera ukuntu namaze iminsi ndwaye agahinda gakabije ndetse nanga no konsa umwana wanjye kubera ububare budasanzwe numvaga.'

Ubwo yakiraga ibi byamamare, Assia akaba yaravuze ko impamvu yahisemo kubahuriza hamwe ari uko yabonaga guhura umwe kuri umwe byari kuzagorana.

Ati 'Nari nkumbuye abantu benshi ariko nkabona umwe umwe muhamagaye ntabwo byakunda, nibwo twatekereje ngo tubahurize hamwe ntabwo bazi abana bacu, hari n'abatazi umugabo wanjye, nanjye hari inshuti ze zitanzi. Turavuga ngo tubahurize hamwe dusangire, tubereke abana, twishime.'

Bamwe mu byamamare bitabiriye ubu butumire barimo Bamenya, Nyambo, Samusure, Irene Murindahabi, Clapton Kibonke n'abandi benshi

Byari ibyishimo kuri Assia n'umugabo we Uwizeye Mohammed
Beretse abitabiriye abana babyariye muri Amerika
Clapton Kibonke
Njuga na we yari ahari
Samusure ni we wari umusangiza w'amagambo
Nyambo na Rufonsina
Nyambo umwe mu bagezweho muri sinema nyarwanda
Niyo Bosco n'umufasha we bari bahari
Umuhanzikazi Bwiza Emerence na Kayitesi Alice uzwi nka Linda
Umunyamakuru Murindahabi Irene
Bamenya na Clapton Kibonke
Killaman n'umugore we bari bahari



Source : http://isimbi.rw/mutoni-assia-yakiriye-benshi-mu-byamamare-abereka-abana-yabyariye-muri-amerika.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)