Mu 2020 nibwo uyu mushoramari usanzwe afite iguriro Future Supermarket mu mujyi wa Karongi, yatangije uruganda Future Bricks rukora ibikoresho 36 mu ibumba ryo mu Murenge wa Rubengera mu Akarere ka Karongi, Intara y'Iburengerazuba.
Ni igitekerezo yagize nyuma yo kubona ko mu Ntara y'Iburengerazuba nta ruganda ruhari rukora ibikoresho by'ubwubatsi byo mu ibumba mu buryo bugezweho, ibyatumaga umuntu ukeneye amatafari, amapave, n'amategura bikozwe mu buryo bugezweho abitumiza i Kigali.
Ikindi cyatumye atekereza gutangiza uruganda rukora ibi bikoresho ni uko yari amaze kubona ko abantu benshi babikora mu buryo bwa gakondo bwangiza ibidukikije.
Mu kiganiro na IGIHE, Urimubenshi Amiable yavuze ko mu matanura batwika amatafari bakoresheje inkwi mu gihe mu ruganda rwe akoresha ibarizo.
Ati "Dutwika amatafari nta giti dutemye, ahubwo aho dukorera twahateye ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Dukorana n'udukiriro n'abandi babaji bakaduha ibarizo niryo dukoresha mu gutwika".
Ifuru ikoreshwa mu gutwika amatafari muri uru ruganda yubatse muri metero 8 munsi y'ubutaka, ikagira intoboro imanurirwamo ibarizo, bituma umuriro n'ubushyuhe bigumamo, mu gihe abubaka amatanura ya gakondo bubaka hejuru y'ubutaka umuriro n'ubushyuhe bigatwarwa n'umwuka bigatuma bakoresha inkwi nyinshi.
Uyu mushinga wo kongerera agaciro ibumba wahaye akazi abakozi 50 bahoraho biganjemo abagore n'urubyiruko.
Urimubenshi ati "Inyungu yanjye ya mbere ni ukuba igitekerezo cyanjye cyaragezweho. Nari mfite inzozi zo kugira ikintu nshyira ku Isi kimeze nk'igihangano cyanjye. Indi nyungu ni uko niteje imbere, mfite abana biga barimo n'abiga hanze y'u Rwanda, barihirwa n'uruganda rwanjye".
Tabaro Emmanuel uri mu bakozi barenga 50 bahawe akazi muri uyu mushinga wo kongerera agaciro ibumba, aho akora akazi ko kubumba, avuga ko mu myaka ibiri n'igice amaze akora muri uru ruganda yabashije kugura ikibanza yubaka inzu ya miliyoni 8 Frw.
Ati 'Nk'umuntu wari ukiri urubyiruko byaramfashije, kuko mu byo umukoresha adutoza, atugira inama yo kwizigamira, ari nabyo byambashishije kugura ikibanza ndubaka'.
Uruganda Future Bricks rwatangiye rufite agaciro ka miliyoni 300 Frw ariko bitewe n'imashini zongewemo ubu rugeze kuri miliyoni 600Frw.


