Ufashe izi miliyoni 8,5 ugakuramo abafite akazi n'abashomeri, ubona ko hari abantu 3.218.556 basigara, bivuze ko atari abashomeri ariko na none ntibari ku isoko ry'umurimo.
Mu bushakashatsi bivugwa ko umuntu ari hanze y'isoko ry'umurimo iyo afunze, ari ku ntebe y'ishuri, iyo adashaka akazi, iyo ari mu kiruhuko cy'izabukuru cyangwa iyo afite ubumuga butamwemerera gukora.
Mu Rwanda umubare w'abari muri iki cyiciro warazamutse ugera kuri 37,8%, uvuye kuri 37,5% muri Gicurasi 2024.
Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare kigaragaza ko muri aba bantu 3.218.556 batari ku isoko ry'umurimo, abagera kuri 1.483.754 (bangana na 46,1%) ni abakora ubuhinzi bugamije kubona ibyo kurya, ku buryo budashobora gufatwa nk'akazi kabo ka buri munsi.
Abagera ku bihumbi 843,261 (bangana na 26,2%) bo ni abanyeshuri badafite akazi kazi na kamwe bafatanya no kwiga.
Ikindi cyiciro cy'abagera kuri 888,321 (bangana na 27,6%) ni abari mu cyiciro cy'izabukuru, abafite ubumuga, abarwaye ndetse n'abadashaka akazi kuko nta cyizere bafite cyo kukabona.
Muri aba bantu batari ku isoko ry'umurimo abagera kuri 44,7% ni ab'igitsina gore. Abafite hagati y'imyaka 16 na 30 ni 41,9%, mu gihe abafite hejuru y'imyaka 55 ari 60,8%.
Muri aba bose abatarize n'amashuri abanza ni 37,4%, abize abanza gusa ni 38,7%, abize icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ni 56,2%. Abarangije amashuri yisumbuye ni 26,8%, mu gihe abize kaminuza ari 10%.
Muri rusange kugera muri Gicurasi 2025, abagera kuri 53,8% by'abaturarwanda bose bari bafite akazi. Ni umubare wazamutseho 1,8% ugereranyije n'abari bagafite mu gihe nk'icyo mu 2024.
Ab'igitsina gabo bafite akazi bangana na 61,7%, mu gihe ab'igitsina gore bangana na 46,8%, gusa umubare w'abafite akazi wariyongereye ku bitsina byombi.
Umubare w'ab'igitsana gabo bafite akazi wazamutseho 1,3%, mu gihe uw'ab'igitsina gore wazamutseho 2,2%.
Umubare munini w'abafite akazi ni abafite imyaka 31 gusubiza hejuru kuko bangana 57,4% by'abari muri iki cyiciro cy'imyaka, mu gihe abari hagati y'imyaka 16 na 30 bafite akazi bo ari 49,1%.
Urwego rwa serivisi nirwo ruza ku isonga mu gutanga akazi ku mubare munini w'abaturarwanda kuko abarukoramo ari 45,6% by'abafite akazi bose. Kugeza muri Gicurasi 2024 abakoraga muri uru rwego bari 44%.
Abakora mu buhinzi baragabanyutse kuko ubu ari 38%, mu gihe kugeza muri Gicurasi 2024 bari 39,3%. Abakora mu nganda bo bagabanyutseho 0,3%.
Ubuhinzi, ubworozi, amashyamba n'uburobyi bikoramo abagera kuri 38% by'abakora bose, ubucuruzi bwo kuranguza n'ubucuriritse ndetse n'ubukanishi bigakorwamo n'abagera kuri 15,6%. Abakora mu bwubatsi ni 8,3%, ubwikorezi ni 6,7%, inganda ni 5,7%, uburezi ni 4,2%, abakora akazi ko mu rugo ni 4,1%, mu gihe abakora mu bijyanye n'amacumbi na restaurants ari 4%.


Ngo barihe?? Bari mumarira nagahinda baterwa no guhitamo nabi
ReplyDelete