Protais Zigiranyirazo wabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri hagati y'umwaka wa 1974 kugeza mu 1989, akaba musaza wa Agathe Kanziga umugore w'uwari Perezida Habyarimana Juvenal aherutse gupfa afite imyaka 87 aguye mu gihugu cya Niger. Protais Zigiranyirazo, wari uzwi ku izina rya 'Monsieur Z', yavukiye mu cyahoze ari Komine Giciye, Perefegitura ya Gisenyi mu 1938. Yari umuntu w'umunyabubasha cyane, yaba mu rwego rwa gisivili no mu butegetsi bwa Perezida Habyarimana.
Kuva mu 1974 kugeza mu 1989, yabaye Perefe wa Ruhengeri, nyuma y'uko aza kuba umucuruzi ukomeye, wibera mu majyaruguru y'igihugu gukomera mu bucuruzi bwe byaje nyuma y'uko yigaruriye imitungo y'abatutsi b'Abagogwe n'abo mu majyaruguru yari amaze kumenesha, baricwa abarokotse bahitamo guhungira muri Congo; ibyo akabifatanya no gukora ubucuruzi butemewe burimo gusahura ibiti ndetse no gushimuta ingagi mu birunga, akazigurisha mu banyaburayi.
Diana Fossey yishwe tariki ya 26 Ukuboza 1985 yicwa n'abambari b'akazu kubera impamvu ko Nyiramacibiri yari abangamiye ibikorwa byabo byo gushimuta inyamaswa z'ingagi cyane cyane ibyana byazo byajyaga kugurishwa mu Burayi
Umwanditsi w'umwongereza Nicholas Gordon mu gitabo yise'' Murderers in the mist'' aho muri iki gitabo agaragaza ibimenyetso byose bigaragaza ko Zigiranyirazo ariwe wishe Dian Fossey bapfuye ko yitambitse ubucuruzi bw'ingagi yajyana mu Burayi.
Umunsi umwe abakozi bakoraga ku kibuga cy'indege I Kanombe mu myaka ya za 80 ntibazibagirwa uburyo ibyana by'ingagi bisaga 50 byasanzwe mu bikarito biri gusakuza kuko indege yari kubijyana yatinze hanyuma imiti yo kubisinziriza igashira ; ibi byose n'ubwo byabaga bitemewe Zigiranyirazo yavunaga umuheha akiyongera undi.
Zigiranyirazo yari umwe mu bari bagize Politiki y'Akazu yabarizwagamo umuryango mugari n'inshuti za hafi za Perezida Habyarimana bari ku ruhembe rw'imbere muri Politiki y'ivangura n'amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyakora, icyamuhaye ububasha bukabije ni uko yari muramu wa Perezida Habyarimana, akaba n'umwe mu bagize itsinda rizwi nka Akazu
Akazu, ryari itsinda ry'abantu bake bose b'inkoramutima za Habyarimana n'umugore we. Mu yandi magambo yoroshye kumva, Akazu kari kagizwe na Habyarimana na baramu be na Agatha Kanziga. Ni ko kagenzuraga igihugu haba mu by'ubukungu, ibya gisirikare, itangazamakuru n'izindi nzego zikomeye.
Ibikorwa byako, byiganjemo ibyoretse igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bihumira ku mirari ubwo kagiraga n'uruhare rweruye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Protais Zigiranyirazo yari asanzwe afitiye urwango Abatutsi, ariko ku wa 01 Ukwakira 1990 ubwo yamenyaga ko ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kubobohora igihugu, ibintu byahinduye isura ndetse birushaho kujya irudubi.
Yaba Protais Zigiranyirazo, Kanziga ndetse na Perezida Habyarimana ku bufatanye n'abandi bari bagize Akazu, bakajije umurego mu bikorwa byo gutegura umugambi wabo wa Jenoside.
Protais Zigiranyirazo na Kanziga bafataga Abatutsi nk'abantu baciriritse kandi b'abanyamahanga ku buryo batigeze bashyigikira imishyikirano ndetse n'amasezerano y'amahoro y'Arusha ibintu byazanye agatotsi mu mubano wa Kanziga n'umugabo we Habyarimana wabaga ushaka gufata impu zombi.Protais Zigiranyirazo azwiho kuba yaragize uruhare mu nama zateguraga ikorwa rya Jenoside ndetse akanatera inkunga imishinga y'Interahamwe yo gutegura no kugerageza uko jenoside izakorwa.
Igihe ingabo za RPA zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, Protais Zigiranyirazo, Habyarimana n'ingabo ze nabo batangiye kwica Abatutsi ku bwinshi.
Hari ijoro rimwe ryo muri Mutarama, 1991 ahagana saa munani z'ijoro habaye inama rukokoma yahuje Protais Zigiranyirazo Agatha kanziga , Perezida Habyarimana hamwe n'abandi bantu mu bari bagize Akazu barimo Joseph Nzirorera hamwe na Charles Nzabagerageza ndetse na Perefe wa Gisenyi, Come Bizimungu na Colonel Elie Sagatwa wari umunyamabanga wihariye wa Perezida.
Iyi nama yasize hemejwe icyo bise 'Umuganda', aho hari abasivili b'abahutu bigishijwe imbunda mu ibanga bagasabwa gutanga umuganda wo kwica Abatutsi ndetse banababwira ko n'inkotanyi yose bahura nayo bayica kuko ngo gutema urumogi biba bidahagije iyo utaranduye umuzi warwo.
Zigiranyirazo yari umwe mu bantu bakomeye muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, impapuro zo kumuta muri yombi zikaba zaragaragazaga ko yayoboye igitero cyagabwe ku Batutsi bashakaga ubuhungiro nyuma y'iminsi mike Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye.
Nubwo urukiko rwaje kumugira umwere biturutse ku kagambane k'uwayoboraga urukiko rwa TPIR ariwe Theodor Meron. Amakuru y'abarokotse ibitero byategurwaga na Zigiranyirazo bavuga ko icyo gitero yagabye cyahitanye abasaga 1000 ndetse na nyuma y'aho kigaruka guhorahoza abandi bari barokotse.
Zigiranyirazo kandi yashinjwaga kuba mu itsinda ry'abicanyi ryiswe 'Zero Network' ryategekaga abaturage gushyiraho za bariyeri mu bukangurambaga bwo kwica Abatutsi benshi, ndetse bakanishyura abandi bacukuraga imva rusange bajugunywagamo hanze y'urugo rwe.
Zigiranyirazo yahunze Igihugu ubwo mu 1994 kugeza muri Nyakanga 2001 ubwo yatabwaga muri yombi ari mu Bubiligi
Amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo yatangajwe n'umuhungu we, Antoine Mukiza Zigiranyirazo tariki 4 Kanama 2025.yapfiriye i Niamey muri Niger ku wa 3 Kanama 2025. Abanyarwanda ntabwo bazibagirwa ibikorwa by'ubunyamanswa bwateguwe kandi bishyirwa mu bikorwa na Protais Zigiranyirazo afatanije n'akazu.
The post Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy'umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n'abazungu bateguye Jenoside appeared first on RUSHYASHYA.