Abaturage 6000 bahawe akazi mu mushinga wa 'Gabiro Agribusness Hub' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagaragajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025 ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yasuraga iki cyanya gikorerwamo ubuhinzi ku buso bwa hegitari 5600.

Iki cyanya giherereye mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi yo mu Karere ka Nyagatare, ni ubutaka bunini buhujwe Leta y'u Rwanda yiyemeje gutunganya ikabuha abashoramari bahinga ku buso bunini. Iki cyanya cyashowemo miliyari zirenga 100 Frw kikaba gitunganywa na kompanyi yo muri Israel yitwa Netafim.

Kuri ubu mu cyiciro cya mbere hamaze gutunganywa hegitari 5600, hegitari zisaga 4000 zahawe abashoramari barindwi kugira ngo bazibyaze umusaruro bakaba bamaze guha akazi abaturage 6000 mu buhinzi bw'ibigori, ubw'imbuto n'imboga.

Umuyobozi wa Gabiro Agribusiness Hub, Ngarambe Aloyz, yavuze ko uyu mushinga kuri ubu ugeze kuri 98% ushyirwa mu bikorwa ndetse ko bari kwitegura ko abubakaga uyu mushinga bazawushyikiriza Leta ku mugaragaro muri Nzeri uyu mwaka.

Yavuze ko kugeza ubu bafite abashoramari barindwi barimo abatangiye guhinga, abandi bakaba barimo gushyira ibikorwaremezo mu mirima, mu gihe abandi batangiye gusarura.

Ngarambe yavuze ko hegitari 5600 zamaze gutunganywa ari icyiciro cya mbere, icyiciro cya kabiri bakaba bagiye gutangira gukora inyigo y'uwo mushinga aho bazatunganya izindi hegitari 10.000 nazo zihabwe abashoramari bazibyaze umusaruo.

Bureshyo Peace ukora muri kompanyi ya Kinvest ifite ubuso bungana na hegitari 500, yavuze ko kuri ubu bafite abaturage 602 bahaye akazi muri iki gihe bari guhinga kuri hegitari 170 bahinzeho urusenda, imiteja, amatunda ndetse na avoka.

Yavuze ko nibatangira guhinga ku buso bwose bafite bungana na hegitari 500, umubare w'abaturage bakoresha uziyongera ukagera ku baturage 1000.

Chandra Trifonov waturutse muri Bulgarie ufite kompanyi yitwa EA Agro ihinga ku buso bwa hegitari 900, we yashimiye Minisitiri w'Intebe wabasuye, agaragaza ko ikibazo bafite kugeza ubu ari ikijyanye na sisiteme y'imiyoboro y'amazi ituma areka mu mirima yabo, ariko ko nacyo bijejwe ko gikemuka vuba.

Uretse ibi bikorwa byo kuhira, Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yanasuye abaturage bahoze batuye muri iki cyanya batujwe mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Shimwa Paul wubatswemo inzu 72.

Abayobozi banyuranye bari kumwe na Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva mu gusura icyanya cya Gabiro Agribusiness Hub
Umushoramari wa EA Agro (wambaye ishati y'umweru), yeretse Minisitiri w'intebe uko ubuhinzi bwe buhagaze
Minisitiri w'Intebe yeretswe uko Kinvest ikora ubuhinzi bugezweho
Minisitiri w'Intebe yeretswe ko umusaruro watangiye kuboneka muri Kinvest
Minisitiri w'Intebe yanasuye igice cyororerwamo inka zitanga umukamo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-6000-bahawe-akazi-mu-mushinga-wa-gabiro-agribusness-hub

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)