Dr. Asaph Kabaasha yahawe kuyobora WASAC Group mu nama y'abaminisitiri yateranye tariki ya 16 Nyakanga 2025 asimbuye Prof. Munyaneza Omar wari muri uwo mwanya kuva muri Nzeri 2023.
Dr. Kabaasha afite ubunararibonye bw'imyaka irenga 10 mu bijyanye no gukwirakwiza amazi aho kuva mu 2007 yakoze inshingano mu bigo bya Leta bitandukanye byabyaye WASAC Group y'uyu munsi.
Dr. Kabaasha yabwiye The New Times iby'ingenzi ashyize imbere mu gukemura ibibazo bikiri mu ikwirakwizwa ry'amazi mu gihugu bituma ataboneka amasaha 24/24 ku bayakeneye bose.
Yagize ati 'Icya mbere, ni ukunoza imikorere y'imiyoboro y'amazi, cyane cyane mu matiyo. Hari igihombo kinini giterwa n'amazi agenda atakara bitewe n'ibibazo by'miyoboro.'
Yasobanuye ko agiye gushyira imbaraga mu mikoranire n'abubaka n'abasana imihanda bakunze kwangiza imiyoboro y'amazi akameneka ndetse no kwihutisha ibikorwa byo gusana iyangiritse muri ubwo buryo kugira ngo amazi adapfa ubusa ari menshi.
Yakomeje ati 'Bitewe n'impamvu zitandukanye nk'iterambere ry'imijyi no kwiyongera kw'inganda, hari icyuho kiri hagati y'abakeneye amazi kandi kigenda cyiyongera. Rero iyo abantu benshi bakeneye amazi, bisaba kongera amasoko aturukamo, no gushora imari mu kuyakwirakwiza'.
Dr. Kabaasha yavuze ko hari n'amazi apfa ubusa bitewe n'abayakoresha nabi na byo bikwiye guhinduka.
Ati 'Nk'urugero iyo umuntu abyutse mu gitondo agafungura robine agatangira koza amenyo afunguye amazi mu gihe cy'iminota itanu cyangwa itandatu, bitewe n'umuvuduko wayo hashobora kugenda litiro ziri hagati ya 10 na 20 mu koza amenyo gusa. Nyamara ibyo ubundi bishobora gukorwa n'ikirahure cy'amazi'.
Ikindi uyu muyobozi yavuze ko ashyize imbere ni ikijyanye n'ibikorwa by'isuku n'isukura.
Ati 'Ibikorwa by'isuku n'isukura ni bimwe mu byo WASAC ishinzwe ariko kugeza ubu ntibishyirwamo ingufu nyinshi mu kigo. Nshaka gushyira imbaraga muri ibyo bikorwa harimo kubaka ubushobozi, gushaka abakozi babishoboye, ariko tunubaka ibikorwa remezo by'isukura.'
Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka wa 2023/24 ivuga ko WASAC Group ihomba amafaranga menshi kubera amazi atishyurwa. Biterwa n'impamvu zitandukanye nko kwangirika kw'amatiyo, kuyiba ndetse no kubara nabi ayakoreshejwe.
Mu 2023 amazi atarishyuwe yari agize ijanisha rya 42.4% ry'ayakoreshejwe yose, bigeze mu 2024 agabanukaho gato aba 39.5% ariko n'ubundi ijanisha riracyari hejuru kuko byateje icyo kigo igihombo cya miliyari 9.77 Frw.
