Mu myaka 10 ishize nibwo aba baturage batangiye konerwa n'inkende, ikibazo gikomeza kugenda gifata intera kugeza ubwo bahagaritse guhinga ibihingwa bimwe na bimwe.
Nteziryayo Anastase yabwiye IGIHE ko muri izi nkende harimo iziva muri Pariki ya Nyungwe n'izatorotse Pariki ziba mu mashyamba atandukanye y'abaturage.
Ati "Turasaba ubuyobozi ko babyihutisha inkende zikiyongera ku rutonde rw'inyamaswa Leta yishyurira ubwone kuko iyo tugejeje iki kibazo mu buyobozi batubwira ko inkende zitishyurirwa".
Ntagungira Evaritse wo mu Mudugudu wa Kiburo Akagari ka Gisovu mu Murenge wa Twumba yavuze ko iki kibazo cy'inkende zibonera kimaze imyaka irenga 10.
Ati "Iyo duhinze, ibigori, amashaza, avoka n'ibirayi inkende zizamo zikabirya. N'ubu ugiye wazisangamo".
Ntagungira avuga ko we na bagenzi be bafashe icyemezo cyo kureka guhinga ibigori n'amashaza ahegereye Pariki nyuma y'uko ahinze umurima w'ibigori yari yiteze gusariramo ibilo 200 inkende zikabyona agasaruramo ibilo 2O.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard yasabye abahinzi kongera imbaraga mu kurinda imyaka yabo iri mu mirima, mu gihe hagikorwa ubuvugizi ngo inkende zogerwe ku rutonde rw'inyamaswa Leta yishyurira ibyo zononnye.
Ati "Ntabwo wavuga ngo narahinze, nzajya kuryama hanyuma ibyo wahinze inkende zibyangize. Nk'inkende biroroshye kuko zona ku manywa abantu bazirinda ntizangize imyaka yabo. Hakozwe ubuvugizi muri RDB ku buryo inkende zashyirwa ku rutonde rw'inyamaswa zangiza imyaka y'abaturage hakabaho kubishyura".
Meya Muzungu avuga ko Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere rwamaze gufata icyemezo cyo kongera inkende ku rutonde rw'inyamaswa Leta yishyura ibyo zangije ko igisigaye ari ukubishyira mu itegeko.
