Umutungo wa Leta muwukinamo mute?- PAC ku myitwarire y'abayobora Kirehe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho ku wa 9 Nyakanga 2025, ubwo Akarere ka Kirehe kisobanuraga ku makosa yagaragaye muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, y'umwaka warangiye muri Kamena 2024.

Iyi raporo igaragaza ko Akarere ka Kirehe gafite amakosa mu bijyanye no gutanga amasoko ya Leta, harimo isoko ryo gukanika ibinyabiziga ryatanzweho amafaranga menshi ugereranyije n'ayari ateganyijwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kirehe, Kamana Diane, yasobanuye ko isoko ryagaragayemo ibiciro birenze ibyari biteganyijwe byakozwe n'ibigo bishamikiye ku Karere.

Ati 'Isoko ryatanzwe ku giciro kirenze icyagenwe, ni mu bigo bishamikiye ku karere ku Kigo Nderabuzima cya Kigarama bari batanze isoko ryo gukanika ibinyaziga by'imbangukiragutabara na moto, ku kigo nderabuzima, amafaranga yari ateganyijwe yari miliyoni 7,6 Frw isoko riza gutangwa kuri miliyoni 25 Frw. Twagiye kubireba dusanga harimo ikibazo cy'ubumenyi buke bwa bariya dufatanyije mu karere, ni ikibazo cy'uburyo abantu bakoze inyandiko ariko mu by'ukuri ntabwo isoko ryatanzwe ku gaciro karenze akateganyijwe.'

Kamana yavuze ko isoko ryakozwe ku gaciro kari munsi y'amafaranga yari yateganyijwe.

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yahise abaza ati 'amasezerano yasinywe hagati y'icyo kigo nderabuzima n'iri garaje ni miliyoni zingahe?'

Kamana yasubije ko amasezerano yasinywe arenga miliyoni 25 Frw ariko ngo isoko ryatanzwe rifite agaciro ka miliyoni 9 Frw.

Depite Muhakwa yongeye gushimangira ko iri soko ryasinywe rifite agaciro ka miliyoni 25,5 Frw.

Kamana na we yemeye ko amafaranga ari mu masezerano ari miliyoni 25,5 Frw ariko 'ibyakoreshejwe ntabwo byageze no kuri ariya nari mvuze, bakoresheje miliyoni 5 Frw.'

Ati 'Twagiye kureba turabisesengura dusanga dushingiye ko byaba birimo ikinyuranyo twasanze ayakoreshejwe ari miliyoni 5 Frw amasezerano ari miliyoni 25,5 Frw.'

Visi Perezida wa PAC, Murumunawabo Cecille yavuze ko ibisobanuro by'Akarere birimo ibibazo byinshi ndetse byumvikana ko bakina mu mafaranga ya Leta.

Ati 'Amafaranga yari ateganyijwe yari miliyoni 7,6 Frw, bagiye gusinya basinya amasezerano ya miliyoni 25,5 Frw, ibyo bindi badusobanuriye byahindutse mu mikorere na byo ni ikibazo ariko wakwibaza, waba ufite miliyoni 7 Frw ugasinyira umuntu 25 Frw hanyuma bikazaba miliyoni 5 Frw, iyi mikorere n'imikoreshereze y'amafaranga iteye ite? Umutungo wa Leta urakinwamo ute muri iyi mibare?'

PAC yasabye akarere gukurikiza amategeko agenga amasoko n'andi yose agenga ibikorwa bakora bagamije kurushaho kunoza imikoreshereze y'umutungo w'igihugu.

Abadepite bagize PAC basabye Akarere ka Kirehe kubahiriza inama z'umunyamategeko wabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutungo-wa-leta-muwukinamo-mute-pac-kuri-kirehe-yatanze-amasoko-y-amafaranga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)