Inguzanyo za VUP ihabwa abaturage batishoboye hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene.
Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaragaje ko hari arenga miliyoni 270 Frw ataragarujwe mu nguzanyo za VUP mu karere ka Kamonyi.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe ubwo bwisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y'umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024, ku wa 9 Nyakanga 2025, bwabwiye Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'Umutungo wa Leta, PAC, ko nyuma y'ubugenzuzi, bagaruje izindi miliyoni 195 Frw.
Akarere ka Kamonyi katanze inguzanyo ya miliyari 1 Frw ku bantu batishoboye ariko igenzura ryagaragaje ko bari bamaze kugaruza miliyoni 726 Frw.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kamonyi, Bushayija Fred, yavuze ko ibibazo byatumye hari amafaranga atagaruzwa harimo abantu bapfuye n'abahombye.
Ati 'Hari ibibazo bigera muri bitatu byari bihari byatumaga atishyurwa. Hari abaturage bitabye Imana muri icyo gihe bahawe inguzanyo aho kugira ngo bishyure bitabye Imana, abagera kuri 31.'
Kugeza ubu amafaranga bagomba kugaruza ni miliyoni hafi 31 Frw yagurijwe abaturage muri gahunda ya VUP.
Inama Njyanama y'Akarere ka Kamonyi yakuyeho umwenda w'abapfuye ukabakaba miliyoni 2 Frw.
Ati 'Hari imishinga wavuga ko yahombye yari ifite amafaranga agera kuri miliyoni 23 Frw tukaba tugikomeje kureba ko ba nyirayo bashobora kubona ubundi bushobozi bakishyura ariko dufite n'abaturage bimutse tugishakisha aho bagiye kugira ngo dushobore kubishyuza na bo bari barimo miliyoni 5 Frw.'
Depite Mussolini Eugene yagaragaje umwenda w'abantu batangiye ubucuruzi bagahomba ungana na miliyoni 23 Frw ari wo munini cyane ugereranyije n'asigaye kugaruzwa.
Ati 'Ese ntabwo aba bantu bashobora kuba bishyura mu buryo bwo kuvuga ngo bafite inshingano zo kwishyura barangiza bagasubira muri bwa bukene ugasanga umusaruro w'iyi gahunda utagezweho nk'uko wari uteganyijwe? Kuko iyo urebye batweretse miliyoni 23 Frw afite ijanisha riri hejuru ugereranyije n'amafaranga yasigaye.'
Mussolini ahamya ko hari abashobora kwishyura bagasubira mu bukene ariko hakaba n'abashobora kunanirwa kwishyura burundu.
VUP yatangiye mu 2008 igamije guteza imbere abaturage bafite amikoro make by'umwihariko kurinda abaturage bakennye badashobora gukora kugira ngo babashe kubaho.
Kugeza muri Werurwe 2025, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yatangaje ko abaturage bari bamaze guhabwa miliyari 41,5 Frw muri gahunda ya VUP binyuze mu gutanga inguzanyo ku batishoboye bafite imishinga n'ibikorwa bigamije iterambere.
