Gasabo: Batatu bafatiwe mu cyuho batetse kanyanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bafashwe mu rukerere rwa tariki ya 9 Nyakanga 2025, ku bufatanye bwa Polisi n'izindi nzego z'umutekano bafatirwa mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gikomero mu Kagari ka Murambi hagendewe ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko abo batawe muri yombi ari abagabo batatu bari batekeye kanyanga mu rugo rw'umwe muri bo ndetse bamaze guhisha ingana na litiro 18.

Si ubwa mbere kandi bari bagiye gutabwa muri yombi kuko amakuru yo kuba benga kanyanga yari yaratanzwe n'abaturage ariko ubwo ku wa 3 Nyakanga 2025 Polisi yajyaga kubafata barirutse baracika.

CIP Gahonzire ati 'Twari dusanzwe tubashakisha ariko tuza kumenya amakuru ko batetse kanyanga. Bafatiwe mu rugo bayitetse kuko twari tuhazi ariko ari bo twabuze.'

CIP Gahonzire yavuze ko muri Kigali imirenge ifite ibice by'icyaro nka Ndera, Rusoro, Bumbogo, Rutunga, na Jali Gikomero hagaragaza abantu bateka ikiyobyabwenge cya kanyanga no kwenga izindi nzoga z'inkorano.

Yongeyeho ko ariko kurwanya ibyo biyobyabwenge ubu Polisi yabishyizemo ingufu ita muri yombi ababikora kandi ko biri gutanga umusaruro mu kugabanuka k'urugomo rwakomokaga ku babaga babinyweye.

Abatawe muri yombi n'ibyo bafatanywe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikomero mu gihe bategereje gukorerwa dosiye ngo bashyikirizwe Ubugenzacyaha.

Yasabye abantu kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima ariko avuga ko n'abagerageza kubikora bazatabwa muri yombi nta kabuza.

Mu ngingo ya 263 y'Itegeko itegeko rigena ibyaha n'ibihano muri rusange havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo ari ibiyobyabwenge bihambaye uhamijwe n'urukiko icyo cyaha ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 Frw na 30 Frw.

Ku biyobyabwenge bikomeye igihano ni imyaka iri hagati ya 20 na 25 n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 10 Frw na 15 Frw.

Ni mu gihe ku biyobyabwenge byoroheje ari igifungo kiri hagati y'imyaka irindwi na 10 n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze miliyoni 10 Frw.

Abantu batatu bafatiwe mu cyuho batetse kanyanga mu Karere ka Gasabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-batatu-bafatiwe-mu-cyuho-batetse-kanyanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)