Iyi mibare yerekana umusaruro w'amafi wikubye gatatu ugereranyije n'imyaka icumi ishize.
Mu Rwanda ubushakashatsi bwari bwarakozwe mu 2012, bwagaragazaga ko umubare w'abantu barya amafi wari uri hasi cyane ugereranyije n'andi matungo mu Rwanda.
Icyo gihe wari kuri toni 25.000, muri zo toni 16.000 zabaga zaturutse imbere mu gihugu naho toni 9.000 zaturutse mu mahanga.
Isoko ry'amafi na ryo ryaragutse cyane, ubu amafi acuruzwa mu turere dutandukanye tw'igihugu, ariko bigaragara ko ari make ugereranyije n'abayashaka.
Umukozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ushinzwe Itangazamakuru n'Itumanaho, Kwibuka Eugene, yabwiye IGIHE ko hari ikigereranyo cyifashishwa mu igenamigambi hashingiwe ku mafi arobwa n'ayororerwa mu gihugu, ayinjizwa avuye mu mahanga n'umubare w'abaturage, kugira ngo hamenyekane ingano y'amafi Umunyarwanda arya.
Ati 'Hashingiwe ku mafi arobwa n'ayororerwa mu gihugu, ava mu mahanga n'umubare w'abaturage, ubu buri muturage arya amafi angana n'ibilo 3,45 ku mwaka, kikaba ari igipimo cyazamutse ugereranyije n'imyaka 10 ishize.'
Mu guteza imbere ubworozi bw'amafi, Leta y'u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo kwimakaza ubworozi bugezweho nka kareremba n'ibyuzi byubatswe mu buryo bw'imbere mu nzu.
Hakoreshwa kandi utwana tw'amafi (fingerlings) twabyarijwe mu maturagiro yizewe, ndetse amafi agaburirwa ibiryo byakorewe mu nganda kugira ngo agire ubuziranenge n'umusaruro mwinshi.
Kwibuka yavuze ko nyuma yo kongera umusaruro w'amafi kugira ngo hahazwe isoko ry'imbere mu gihugu, Leta y'u Rwanda iteganya kongera n'umusaruro woherezwa mu mahanga by'umwihariko mu Karere ruherereyemo.
Ati 'U Rwanda rusanzwe rwohereza amafi mu bihugu duturanye. Hari gahunda yo kongera umusaruro w'amafi kugira ngo duhaze isoko ryo mu gihugu imbere, kandi dukomeze twongere ayoherezwa hanze.'
Yakomeje ashimangira ko bizagerwaho binyuze mu kongera ubushobozi bw'aborora amafi, kunoza ikoranabuhanga mu bworozi, kwegereza umworozi ibikorwaremezo nk'imihanda n'amashanyarazi no gukomeza kubaka ubufatanye hagati ya Leta n'abikorera.
Ku isoko ikilo cy'ifi kigura 5000 Frw ku mafi manini, 4800 Frw ku mafi aringaniye na 4500 Frw ku mafi mato ariko hari n'ushobora kuba afite 500 Frw akabasha kurya ifi bigendanye n'ubwoko bwayo.
Biteganyijwe ko mu 2035 u Rwanda ruzaba rugeze ku musaruro w'amafi ungana na toni 80.620

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-amafi-mu-rwanda-wageze-kuri-toni-ibihumbi-47