Isubyo ku bushakashatsi bukorwa n'abarangiza kaminuza buhera mu nyandiko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo bushakashatsi ahanini iyo bumaze gukorwa usanga budashyirwamo imbaraga ngo buve mu nyandiko, amakuru akubiyemo abe yakwifashishwa mu gukemura ibibazo bitandukanye.

Kuva mu 1963 ubwo Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yashingwaga, abanyeshuri bayirangijemo ni benshi, ibyo bishatse kuvuga ko n'ubushakashatsi bwakozwe ari bwinshi uko imyaka yagiye itambuka.

Imibare yerekana ko kuva mu 1963 kugeza mu 1993 abanyeshuri barangije muri iyi kaminuza banganaga na 2997. Ni umubare ushobora kubona ko ari muto, impamvu ni ukubera politiki y'uburezi yariho icyo gihe itarigeze ifungurirwa abantu benshi ngo bashobore kwiga, ahubwo hagatoneshwa bamwe.

Gusa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuva mu 1995 kugeza mu 2013, iyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yari imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abantu 50.490.

Mu myaka 10 ishize kuva hahuzwa amashuri makuru atandukanye akaba Kaminuza y'u Rwanda, hamaze kurangiza abanyeshuri 72.408.

Kugeza ubu kandi mu Rwanda habarizwa kaminuza zigera kuri 40. Ni ukuvuga ko abanyeshuri barangiza mu byiciro bitandukanye bikubye inshuro nyinshi cyane n'ubushakashatsi bukorwa buba bwinshi.

Gusa ikibazo gihari ni uko iyo bukozwe buhera mu nyandiko cyangwa mu bubiko kubera ko akenshi iyo umunyeshuri amaze gusoza amashuri, atongera kubikurikirana kandi na zimwe muri za kaminuza ntabwo zishyiramo imbaraga kugira ngo ibyavuye mu bushakashatsi bishyirwe mu bikorwa.

Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Tharcisse Musabyimana, yagaragaje ko kuba ubushakashatsi bukorerwa muri za kaminuza buhera mu bubiko ari igihombo gikomeye.

Kuri Dr Musabyimana, ikibazo ni uko hataratangira gushyirwamo imbaraga zihagije kugira ngo amakuru aba akubiye muri ubwo bushakashatsi, asuzumwe neza anasesengurwe kugira ngo havemo ibyagirira akamaro igihugu.

Ati 'Ibikubiye muri ubwo bushakashatsi biba bikwiye gusuzumwa, bigasezengurwa hakavanwamo ibikwiye gufasha abantu kugira ngo babashe kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.'

Iki ni ikibazo cyanagarutsweho mu mahugurwa yateguwe n'Inama Nkuru y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (NCST) mu gushyira imbaraga mu bushakashatsi bukorwa bukaba bwagirira abaturage akamaro.

Umuyobozi Mukuru wa NCST, Dr. Eugene Mutimura, yavuze ko impamvu hateguwe aya mahugurwa ari ugufasha abashakashatsi kuba bamenya kugeza ibikubiye mu bushakashatsi bakoze ku baturage mu gukemura ibibazo bitandukanye.

Ati 'Ni cyo gihe kugira ngo duhindure imvugo y'ubumenyi n'ikoranabuhanga tuyoroshye ku buryo buri muntu wese azajya ayisangamo bikamufasha gufata ibyemezo kandi bikamugirira akamaro mu buzima bwe.'

Abashakashatsi batandukanye bitabiriye amahugurwa afasha mu kubyaza umusaruro ubushakashatsi bukorwa
Umuyobozi Mukuru wa NCST, Dr. Eugene Mutimura, yavuze ko bateguye amahugurwa gufasha abashakashatsi kuba bamenya kugeza ibikubiye mu bushakashatsi bakoze ku baturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isubyo-ku-bushakashatsi-bukorwa-n-abarangiza-kaminuza-buhera-mu-nyandiko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)